Amashyaka abiri ataremererwa gukorera mu Rwanda yabujijwe gukorana ubusabane n’imiryango y’abaherutse gusenyerwa

12,676
Kwibuka30

Amashyaka PS IMBERAKURI ya Bernard Ntaganda na Dalfa UMURINZI rya Victoire INGABIRE ntibemerewe gukorana ubusabane bw’ubunani n’imiryango iherutse gusenyerwa.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 10 Mutarama 2020 amashyaka ya Politiki atari yemererwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda ariyo PS INBERAKURI rya Me Bernard NTAGANDA n’iryitwa DALFA UMURINZI riherutse gushingwa na Madame INGABIRE Victoire ryari ryazindukiye mu gikorwa cyo gusabana no gusangira ubunani n’imwe mu miryango y’abasenyewe mu mujyi wa Kigali. Icyo gikorwa cyari cyateguwe kubera mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali cyaje gukomwa mu nkokora n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nk’uko Bernard yabitangarije radio BBC dukesha ino nkuru.

Yavuze ko bari baje kwifatanya mu kababaro n’imwe muri iyo miryango igaragara ko irembye kurusha indi ariko igikorwa kiza gukumirwa n’ubuyobozi bw’ibanze bwo muri Kimironko.

Kwibuka30

Zimwe mu nyubako ziherutse gusenywa kubera ko zubatswe mu bishanga no mu manegeka.

Mu mpera z’umwaka ushize, Leta y’u Rwanda yashenye inyubako zitari nke zari zubatswe mu bishanga ndetse no mu manegeka, Leta yavuze ko izo nyubako zigomba gusenywa ku nyungu z’umuturage kuko zishobora kumutwara ubuzima, ibintu bitavuzweho rumwe n’abantu benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Mu kiganiro ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Pr SHYAKA ANASTASE ari kumwe n’izindi nzego za Leta bahaye abanyamakuru mu gusobanura impamvu n’inyungu z’icyo gikorwa, yihanangirije cyane abanyapolitiki bazashaka kuririra kuri iki gikorwa ngo bakunde barangaze abaturage.

Mu nama y’umushyikirano nayo yabaye mu kwezi gushize k’Ukuboza, Prezida wa Repubulika yanenze uburyo iyo gahunda ishobora kuba yarakozwe, ariko avuga ko ata muntu n’umwe ugomba gutura mu bishanga cyangwa ahamugirira ingaruka mbi ndetse hakaba hamutwara ubuzima.

Twibutse ko kuri ubu, hari imiryango yakuwe mu manegeka mu myaka ibiri ishize bakaba barimuwe mu nzu y’igorofa yiswe all in one mu murenge wa Kigali, ikintu cyashimishije iyo miryango ku buryo umwe mu batujwe muri izo nzu yahamagaye kuri radiyo ya Leta ashimira prezida kuri icyo gikorwa yabakoreye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.