Igihugu cya Tanzaniya mu bihugu Abaturage bayo batemerewe guhabwa visa muri USA

7,090

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize TANZANIYA ku rutonde rw’ibihugu abaturage bayo batemerewe guhabwa Visa yo kwerekeza muri USA

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Mutarama 2020 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko abaturage b’Igihugu cya Tanzaniya batemerewe guhabwa visa yo kwerekeza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe kubera ibikorwa bya Leta yabo byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Usibye kuba abaturage bayo batabyemerewe, undi wangiwe gukandagiza ikirenge cye muri Amerika nubwo bwose ari umu diplomate, ni Bwana PAUL MAKONDA umuyobozi w’umujyi wa Dar Salam.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ministeri y’ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwana Michael Pompeo abinyujije kuri twitter ye, yavuze ko Bwana Makonda atemerewe gukandagira muri icyo gihugu kubera uruhare rwe rwo kubangamira uburenganzira bwa muntu. Mu myaka ibiri ishize, nibwo Makonda yunvikanye mu bikorwa byo guhiga bukware abakora abatinganyi.

Comments are closed.