Ihuriro ry’abatoza mu Rwanda ryasabye FERWAFA kugabanya ibiciro by’amahugurwa bahabwa

9,537
Kwibuka30
Abatoza barasaba kugabanyirizwa igiciro cyo gukora amahugurwa

Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rsihyiriyeho ibiciro bishya by’amahugurwa ku batoza, ihuriro ry’abo batoza rirasanga ibyo biciro biri hejuru rigasaba FERWAFA gukatura.

Hashize iminsi ibiri ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ritangaje ko habayeho impinduka ku giciro cyo gukorera impamyabumenyi zo gutoza (Licences).

Mu biciro bishya abakorera Licence C ya CAF bazishyura 150,000 Frws avuye kuri 60,000, abigira Licence B ya CAF yagizwe 400,000 Frws avuye kuri 100,000 Frws, naho Licence A CAF igirwa 700, 000 Frws ivuye kuri 150,000 Frws.

Kwibuka30
Yves Rwasamanzi yatangajwe nk'umutoza w'Amavubi U15 yitegura ...

Yves RWASAMANZI uyobora ihuriro ry’abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda arasanga ibiciro biri hejuru ku buryo ntawabasha kubyigondera

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Yves Rwasamanzi ukuriye ihuriro ry’abatoza mu Rwanda, barasaba Ferwafa kuba yagabanya igiciro kuko cyazamuwe cyane ugereranyije n’igisanzweho, ndetse hakanarebwa ku bushobozi bw’abatoza.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abatoza 32 bafite Licence D, 114 bafite Licence C ya CAF, hakaba abatoza 8 bafite Licence B ya CAF, ndetse n’abatoza 12 bafite Licence A ya CAF.

Umwe mu batoza utoza ikipe y’abana hano mu Rwanda ariko utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yavuze ko ibyo biciro bimeze nkaho ari ugukumira abantu kuko kubwe ari abatoza bake hano mu Rwanda bazabasha kwigondera ibyo biciro bishya bya FERWAFA

Leave A Reply

Your email address will not be published.