Umugabo wigishaga gutwara imodoka yatawe muri yombi kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

7,978
Kwibuka30

Mu bantu bafashwe kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo umugabo wigishaga umukobwa gutwara imodoka kandi biri mu byabujijwe

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 10 Nyakanga 2020, polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bagera kuri 11 barenze ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus, muri abo bose uko ari 11, hari umushoferi warimo wigisha umugore gutwara imodoka kandi ari imwe muri za serivisi zitarakomorerwa.

uwo mugabo wafashwe ari kwigisha imodoka yemeye amakosa agira ati:”Nari nsanzwe mbizi ko ari icyaha, sinari nsanzwe nanabikora ahubwo ni uko umunyeshuri nigishije yarambwiye ati ‘mfite umuntu ngiye kuguha, murigisha?’ Nanjye ntekereje ko hagiye kuzamo agafaranga, ntekereza ko namukuraho utwo dufaranga na we nkamwongera ku basigaye muri cya gihe baduhagarikaga. Urumva nakoze uburiganya.”

Uyu mugabo wiyemerera ko yagize uruhare mu gushuka uwo yigishaga gutwara imodoka kuko yamubwiye ko bitari mu bikorwa bibujijwe, yagiriye abandi inama yo kutarenga ku mabwiriza ya leta ahubwo bagategereza igihe ibikorwa bashaka gukora bizakomorerwa.

Uwigishwaga na we yahuriye na mugenzi we ku gusaba imbabazi ndetse no kugira inama bagenzi be.

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abafatiwe muri ayo makosa bose bagomba kubihagarika kuko amabwiriza yo kwirinda akiriho, kandi ko polisi ifite uburenganzira bwo gukurikirana abatayubahirije.

Uyu niwe mugore wafashwe ari kwigishwa imodoka

Abafashwe bose bemera amakosa, bakavuga ko barenze ku mabwiriza yashyiriweho kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus kubera kubura uko bagira.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura Coronavirus ni 1210 mu bipimo 172 362 bimaze gufatwa, abayikize ni 623, abakirwaye bo ni 584 naho abamaze guhitanwa na yo ni batatu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bakurikiza amabwiriza yashyizweho arimo kwambara agapfukamunwa n’amazuru igihe cyose bavuye mu rugo, gukaraba intoki kenshi no guhana intera igihe bagize aho bahurira n’abandi mu ruhame.

Leave A Reply

Your email address will not be published.