“Ikaze Training center” yahagurukiye ikibazo cy’ubushomeri cyugarije abatari bake

1,968

Ubushomeri ni kimwe mu bibazo bikomereye urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, ni ikibazo na none Leta yahagurukiye ku buryo bugaragara, ariko n’ubwo bimeze bityo kiranga kikaba ikibazo gikomeye kikamera nk’aho kirushije ubushobozi Leta, akaba ari nayo mpamvu Leta yakomeje gukangurira abantu kwikorera aho gutegereza ko iguha akazi.

Ibi byatumye hashyirwa imbaraga nyinshi mu gukangurira abantu kwiga imyuga iciriritse idatwara igihe kirekire, ndetse ishyira amafaranga menshi mu gushyiraho amashami yigisha imyuga (TVET) ku rwego rw’ayisumbuye, yewe bigera no muri za Kaminuza ahanshinzwe za Polytecnics.

Iki kibazo cy’ubuke bw’akazi nicyo cyahagurikije umusore witwa Ntakirutimana Eric, maze ashinga ikigo cyitwa “Ikaze Business center”, ni ikigo uyu musore yashinze agamije gufasha urubyiruko ndetse n’abandi bose bavuga ko babuze akazi, maze akabigisha uburyo babasha kwihangira imirimo binyuze mu gukora bimwe mu bintu bikenerwa umunsi ku munsi mu ngo z’Abanyarwanda.

Uyu musore uvuga ko yize ibijyanye n’ikoranabuhanga, yashinze ikigo cyigisha abantu uburyo bakora amasabune akomeye, ay’amazi, ndetse n’ibindi byinshi bishobora guha akazi abantu bagatangira gukirigita ifaranga mu gihe gito maze ubukene n’amarira y’ubushomeri bikibagirana.

Ubwo twamusangaga aho akorera, mu Karere ka Kicukiro neza neza mu marembo y’ikibuga cy’indege cy’i Kanombe, uyu musore yagize ati:”Twahisemo kuba abafatanyabikorwa ba Leta mu gufasha abaturage bihangire imirimo mu gihe gito kandi bitabasabye igishoro kinini, igishoro ni ingenzi, ni nacyo gica intege abantu benshi”

Uyu musore yakomeje avuga ko yashinze ikigo “Ikaze business center” akajya yigisha abantu uburyo bakora amasabune akomeye, ay’amazi, za gikotori, glycerine, n’ibindi bitari bike ariko bikenerwa buri munsi mu buzima, ibi byose akabyigisha mu gihe gito, ati:”Buriya umwanya urahenda, nabonye bitaba byiza kwicaza umuntu amezi atatu umwigisha ibintu yafata mu minsi mike kandi atanze amafaranga make cyane nawe ubwe bitamugora kuyabona, iyo aje iwacu rero ahitamo icyo yiga bikurikije n’icyo abona gikenewe cyane mu gace atuyemo, ashobora guhitamo kwiga kwikorera we ubwe amasabune akomeye, ay’ifu akunze kwitwa OMO, ay’amazi akoreshwa mu koza amasahane no gukoropa, tumwigisha uburyo yakwikorera za shampo, gikotori, kuvanga amarangi, n’ibindi byinshi”

Muri “Ikaze business center” babigisha uburyo bwo gukora isabune y’ifu benshi bita Omo
Amasabune akomeye waha ibara ushaka nayo wiga uko akorwa
Ku badamu n’abakobwa bazahajwe n’imvuvu babigisha gukora za champoo

Bwana Eric avuga ko yibanze cyane ku bintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi mu byaro no mu ngo zitandukanye zo mu Rwanda ati:”Nize ibijyanye n’ikoranabuhanga, nari kubyigisha nabyo, ariko nibanze ku bikenerwa buri munsi, ubu koko hari igihe isabune idakenerwa mu rugo? Hari abantu mu rugo badakenera kwisiga? ni muri uwo murongo nabiganishijemo kandi ndabona biri kugenda neza

Uyu musore aravuga ko buri wese ashobora kwiga ibi bintu, ndetse ko n’uwarangije kaminuza atari akwiye kwicara ngo ategereje akazi nako bigaragara ko kagoye kubona ko ahubwo akwiye kwitabira amasomo nk’aya maze mu gihe gito akaba yabasha gukirigita ifaranga, yakomeje ati:”Si abashomeri gusa, n’abafite akazi bakwiga bino bintu, ubuse amasabune dukoresha buri munsi angana ate? Fata urugero nk’urugo rufite abana batatu bakiri bato, ntiwakoresha amafaranga ari miunsi y’ibihumbi 10 mu kwezi, kazi uje iwacu ukabyiga wajya ubyikorera ukoresheje atarenze bitatu andi ukayazigama

Uyu musore akomeza akangurira abantu kuyoboka imyuga iciriritse imara igihe gito kuko ari bumwe mu buryo bushobora kwihutisha iterambere, kandi ko batakagombye gutinya ikiguzi cyabyo kuko bihendutse, ndetse ko mu “Ikaze Business center” hari na gahunda ya nkunganire, aho ku bihumbi icumi gusa ushobora kwiga.

Ku bindi bisobanuro, mwabasanga aho bakorera i Kanombe, cyangwa ukavugana n’umukozi ushinzwe iyamamaza bikorwa kuri numero 0788434894 bakakwakirana yombi.

Comments are closed.