Ikibatsi cy’urukundo hagati y’umunyezamu Kwizera Olivier na DJ Sonia

12,611

Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier yifashishije indirimbo Let me Know ya Maleek Berry yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu rukundo n’umukobwa uvanga imiziki witwa Sonia Kayitesi uzwi nka Dj Sonia.

Indirimbo Let me Know y’umuhanzi ufite ubwenegihugu bwo mu Bwongereza ukomoka muri Nigeria, Maleek Shoyebi ni yo Kwizera Olivier yakoresheje bituma benshi bemeza ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo.

Ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo aho uriya muhanzi aririmba avuga ati “Menyesha niba ndi inshuti isanzwe kuri wowe, urabizi nanga ko hari umugabo cyangwa umusore ukuvugisha.”

Iyi ndirimbo iherekeje ifoto ya Kwizera Olivier areba icyoroshye uyu Mukobwa ukora umwuga wo kuvanga imiziki Dj Sonia iri kuri status ya Instagram y’uyu munyezamu ndetse n’uyu mukobwa bombi bakoresheje iyi ndirimbo.

Ibikubiye muri iyi ndirimbo ni byo byatumye benshi bemeza ko Kwizira Olivier na Dj Sonia baba bari mu munyenga w’urukundo.

Inkuru y’urukundo rwa Kwizera na Dj Sonia ibaye ari ukuri yaba ari umunyezamu wa kabiri ukundanye n’umukobwa w’umu-Star nyuma ya Kimenyi Yves na Miss Muyango banamaze kwibaruka imfura yabo.

Kwizera yakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, ariko muri Nyakanga atangaza ko yasezeye gukina nubwo yisubiyeho nyuma y’iminsi 21 ubwo yahamagarwaga mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Kuva icyo gihe, Rayon Sports yavugaga ko uyu munyezamu akiyifitiye amasezerano, ariko we akavuga ko umwaka umwe bari barasinyanye warangiye.

Nyuma yaho, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwegereye Kwizera, impande zombi zumvikana ko yahabwa miliyoni 8 Frw ku mwaka umwe cyangwa miliyoni 13 Frw mu myaka ibiri, akongera kuyikinira.

Mu kwezi gushize ni bwo impande zombi zumvikanye, ariko Rayon Sports ntiyahise yishyura uyu mukinnyi, na we yanga kwitabira imyitozo.

Abafana bibumbiye muri Fan Club ya Rockets ni bo bishyuye uyu mukinnyi kugira ngo asinye amasezerano mashya muri Rayon Sports.

(Src:radiotv10)

Comments are closed.