Ikibazo cy’ibura rya Bibiliya mu Rwanda kiravugutirwa umuti

3,302

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije gahunda y’ubukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya Campain’ igamije gutuma Bibiliya ziboneka kuko hashize iminsi kuyibona  bigoye.

Umuhango wo gutangiza icyo gikorwa cy’ubukanguramba  wabaye kuri uyu wa Mbere, igikorwa kikaba kigamije gushyigikira Bibiliya mu Rwanda kugira ngo ibashe gukomeza kuboneka mu Rwanda.

Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Cardinal Antoine Kambanda, yavuze ko ari amahirwe kuba haboneka Bibiliya yanditswe mu Kinyarwanda.

Ati: “Kuba dufite Bibiliya yanditswe mu Kinyarwanda, tukamenya ko Imana ivuga Ikinyarwanda, ni amahirwe akomeye, ni umugisha ko iryo jambo ry’Imana riboneka kuri bose.”

Yavuze kandi ko ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ko afite inshingano zo guharanira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda.

Yasobanuye ko hari uburyo 12 buzabafasha kwegeranya inkunga no kugera kuri benshi burimo gusaba inkuga babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru, insegero, n’ibindi. Asaba abitabiriye kubafasha gushishikariza abantu gushyigikira Bibiliya 

Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Viateur Ruzibiza, we yasobanuye intego y’iyo nama ko ari yo korohereza abantu kubona Bibiliya mu Rwanda kandi ikaboneka ku giciro kiboneye.

Comments are closed.