“Ikiguzi cyo kurebera ruswa kirenze icyo kuyirwanya”-Perezida Kagame
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Ukuboza 2020, Perezida wa Repuulika y’u Rwanda paul Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo byiswe “International Anti-corruption Excellence Awards” byitiriwe Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) w’igihugu cya Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani.
Ibyo bihembo bihabwa abantu, ibigo n’ibihugu byagaragaje umuhate udasanzwe mu kurwanya ruswa, byatnzwe uyu munsi Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa.
Umuhango wo gutanga ibyo bihembo muri uyu mwaka wabereye i Tunis muri Tunisia ku bufatanye bwa Leta ya Qatar n’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwitabira uwo muhango ubaye ku nshuro ya gatanu, by’umwihariko ashimira Emir wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani ku bufatanye yagiranye n’Umuryang w’Abibumbye mu gushyigikira urugamba rwo kurwanya ruswa.
Mu butumwa yatanze yifashishije ikoranabuhanga, yavuze ko kurwanya ruswa ari intego mpuzamahanga isaba abatuye Isi guhuza imbaraga mu kurwanya icyo cyorezo kimunga ubukungu n’iterambere ry’Isi muri rusange, yongeraho ko kwirengagiza kurwanya bigira ingaruka zirenze izo kutayirwanya.
Yagize ati: “Kurwanya ruswa bishobora gusaba ikiguzi mu bya poritiki, ariko ikiguzi cyo kutayirandura kiri hejuru y’icyo, by’umwihariko ku bantu batishoboye kurusha abandi muri sosiyete zacu. ”
Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gushimangira ko gukorera mucyo no gufata inshingano ari byo bifasha ubuyobozi gukoresha ubushobozi buhari mu guharanira imibereho myiza y’abaturage hirindwa ruswa n’igisa na yo.
Yashimangiye ko u Rwanda ruterwa ishema no kuba Kigali ikiri urugo rw’Ishusho y’ikiganza igaragaza gukorera mu mucyo. Ni igihangano kiberee ijisho cyahubatswe mu mwaka ushize wa 2019.
Muri uwo mwaka kandi u Rwanda rwakiriye Inama mpuzamahanga yatangiwemo ibyo bihembo ku nshuro ya kane, akaba ari na bwo ibyo birori byari bibereye bwa mbere ku mugabane w’Afurika.
Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutewe ishema no kwakira ibirori, agaragaza ko byongereye umurava wa Leta y’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya no kurandura ruswa himakazwa ubuyobozi bugendera ku mategeko.
Perezida Kagame yyashimangiye ko yifatanyije n’abahawe ibihembo mu byihsimo, ndetse agaragaza ko u rwanda ruzaomeza kubaumufatanyabikorwa mu rugamba rwo guhashya ruswa.
(Src:Imvaho)
Comments are closed.