Ikindi gihugu cyo ku mugabane w’iburayi kirashaka kohereza abimukira mu Rwanda

9,638
Top 10 de Copenhague - 10 vues imprenables de Copenhague

Igihugu cya Denmark ni cyo cya mbere cyamenyekanye ko gishaka kwigana ubufatanye u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda bwo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro bagafashirizwa i Kigali by’agateganyo mu gihe bashakirwa ibisubizo birambye.

Abayobozi ba Denmark bahishuye ko batangiye ibiganiro na Leta y’u Rwanda aho bifuza kugirana ubufatanye bwo muri uru rwego kuko bubonwa nk’igisubizo kirambye ku kibazo cy’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’icuruzwa ry’abantu mu bihugu byo mu Majyaruguru y’Umugabane w’u Burayi.

Inkuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), igaragaza ko Denmark ari cyo gihugu cyamenyekanye cyane kubera amategeko cyagiye gishyiraho mu guhangana n’ubwiyongere bw’abimukira bagerageza kucyinjirira banyuze mu nzira zitubahirije amategeko.

Mu mwaka ushize ni bwo cyatoye itegeko risa n’iryoroshye riteganya ko umuntu wese w’impunzi ugeze ku butaka bwa Denmark azajya yoroherezwa mu nkambi z’agateganyo mu gihugu cyemeye kuba umufatanyabikorwa.

Nubwo iki gihugu cyagiye kinengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye kubera icyo cyemezo gishya, cyakomeje gutsimbarara kuri uwo mwanzuro uretse ko cyari kitarabona umufatanyabikorwa wakwiyemeza kwakira izo mpunzi.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Minisitiri ushinzwe Abinjira n’Abasohoka Mattias Tesfaye yabwiye Reuters ko batangiye ibiganiro na Leta y’u Rwanda, agira ati: “Ibiganiro byacu na Guverinoma y’u Rwanda bikubiyemo kurebera hamwe ibisabwa mu buryo bwo kohereza abasaba ubuhungiro.”

Ubwo bufatanye bugamije guharanira ko abasaba ubuhungiro bahabwa icyubahiro kibakwiriye, harwanywa inzira zose z’abakora ubucuruzi bw’abantu usanga byarahindutse nk’irangamuntu ku bwamukira bukorwa n’abambuka Inyanja ya Méditerranée muri ibi bihe.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, ni bwo Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yiteguye koherereza u Rwanda abasaba ubuhungiro nyuma y’amasezerano mashya yasinywe hagati y’ibihugu byombi agamije kurandura burundu uruhererekane rw’icuruzwa ry’abantu no kugabanya ubwiyongere bw’abimukira barimo n’ababikora ku mpamvu zitumvikana.

Kuri ubu u Rwanda ntiruremera ubusabe bwa Denmark, ariko Minisitiri Tesfaye yashimangiye ko ba Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi batumijwe ku wa Kane w’icyumweru, gitaha kugira ngo bazaganire kuri iyi gahunda kubera ko Guverinoma ikeneye kuba ishyigikiwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo babashe kuba bakumvikana n’u Rwanda.

Comments are closed.