Ikipe ya APR FC yerekanye ku mugaragaro umutoza uzafasha Adil Mohamed gutwara ibikombe Nyafrika

8,164
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC burangajwe imbere na Visi Perezida wayo, Maj Gen Mubaraka Muganga, bwerekanye umutoza mushya wungirije, Uzafasha umutoza mukuru kugeza ikipe mu matsinda nkuko babyifuza.

Umuhango wo kwerekana umutoza uzungiriza Bwana Adil Mohamed wabereye ku Kicaro gikuru cy’iyi kipe ku Kimihurura, uno muhango witabiriwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre n’umutoza mukuru Adil Mohamed Erradi.

Mu ijambo rye, Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yagize ati:”Mu izina ry’ubuyobozi bwa APR FC, twifuje muri iki gitondo kubagezaho amakuru y’abatoza dufite. Nka Visi Perezida ndabereka umutoza Adil Mohamed wongerewe amasezerano y’imyaka ibiri kubera gahunda dufite y’uko atugeza mu matsinda, byaba ngombwa akayaturenza kubera ubuhanga twamubonyeho.”

MUBARAKA yahise agaragariza itangazamakuru undi mutoza bazanye undi uzamufasha umutoza mukuru kugeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Champions League.

Maj. General MUBARAK Muganga niwe wayoboye uyu muhango, avuga n’impamvu bongeye imyaka ibiri amasezerano umutoza yari afite.

Iby’ingenzi twifuzaga twarabibonye

Kwibuka30

Visi prezida w’ikipe ya APR FC yavuze ko bafitiye ikizere umutoza mukuru ndetse ko iby’ingenzi bashakaga kugeraho byose babibonye mu mutoza bityo agasanga nta mpamvu yo kutamwongera amasezerano, Mubarak yagize ati:“Iby’ingenzi twe twifuzaga twari twabibonye, niyo mpamvu twamugiriye icyo cyizere cyo guhabwa imyaka ibiri, byanatuvunnye cyane kubera ko we nk’umutoza, kubera izo ntsinzi yagezeho, n’ab’iwabo muri Maroc n’ahandi bashatse kumujyana ngo abatoreze ikipe y’Igihugu, barabitubwiye ariko tubabwira ko baba batatubaniye.”

Afande Mubarak Muganga umuyobozi wungirije w’ikipe ya APR FC yakomeje avuga ko Mohamed Adil yabasabye ko bamuha undi mutoza uzamwungiriza, kubera ko intego bafite mu myaka ibiri iri imbere zitoroshye.

Ati “Muri iyi myaka ibiri agiye kuba akora izi nshingano zitoroshye, yadusabye ko twashaka undi mutoza umwungirije ari we uyu munsi muri bubone, yitwa Pablo Morchón, ni Umunya-Argentine na we ufite ubunararibonye mu byo gutoza no kongerera ingufu abakinnyi.

Pablo Morchón wageze mu Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yavuze ko nyuma yo kubwirwa intego za APR FC yumvise ashishikajwe no gukorana nayo.

Ati “APR FC birumvikana nkimenya ibyayo natangiye gushakisha amakuru nsanga ari ikipe y’ubukombe, ifite amateka akomeye. Ni ikipe irusha izindi ibigwi mu Rwanda, ikagira abayobozi b’indashyikirwa ndetse n’icyerekezo kijyanye n’intumbero zanjye mu butoza”.

Biteganijwe ko abatoza b’ikipe babonana mu minsi ya vuba n’abakinnyi kugira ngo bategure uko bazajya bakora imyitozo mu rwego rwo gutegura championnat n’indi mikino itegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika.

Adil yahawe inshingano zo kugeza ikipe ya APR FC mu matsinda cyangwa akaba yaharenga

Leave A Reply

Your email address will not be published.