Bamwe mu bacuruza imyaka kwa Mutangana baravuga ko bahombejwe n’icyemezo cy’Umugi wa Kgl

7,902
Kwibuka30
Image

Abacuruza imyaka mu isoko rizwi nko kwa Mutangana baravuga ko icyemezo cy’Umugi wa Kigali cyatumye bahomba kuko bagurishije ibyo bari bafite ku gihombo

Ahagana saa yine z’ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki ya 16 Kanama 2020 nibwo umugi wa Kigali wafashe umwanzuro wo kuba ufunze mu gihe k’icyumweru kimwe amasoko abiri akomeye ya hano muri Kigali kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus kuko byari bimaze kugaragara ko hari abarwayi benshi basangaga muri ayo masoko uko ari abiri.

Muri iryo tangaza, Umuyobozi w’umugi wa Kigali yasabaga abasanzwe nafite ibicuruzwa bishobora kwangirika kwihutira kuza kubikuramo bakabyimurira ahandi, ariko nubwo bimeze bityo benshi muri abo bacuruzi ntibari bafite ububiko bashyiramo ibicuruzwa byabo ku buryo benshi bahamya ko byabaye ngombwa ko babicuruza ku gihombo aho kugira ngo byangirike.

Uwitwa Karenzi Omar usanzwe ucuruza inyanya yatubwiye ati:”Icyemezo cy’umugi wa Kigali cyaje n’injoro, ikindi nkatwe ducuruza inyanya zivuye mu Ntara, kandi zangirika vuba, ntaho nari kuzibika, inyanya twazitanze ku gihombo, nkanjye ubu maze guhomba agera ku bihumbi bitari munsi y’ijana, sinzi ko nzongera kwegura umutwe”

Undi mubyeyi yatubwiye ko yitwa Francoise MUKAMAZIMPAKA yatubwiye ko we acuruza amagi, yagize ati:”nayahombeje nta kundi nari kubigenza, igi rimwe naritangiraga 45, kuko iyo ntayatanga, yari kwangirika, abafite za resitora zikora baje nabo baraduhombya bitavugwa”

Kwibuka30
Image

Umunyamakuru wacu wari uri kwa Mutangana yatubwiye ko yabonye abari kujugunya imiteja, inyanya, za poivron kuko batari bafite aho babibika handi.

Image
Image

Ntabwo ari abo kwa Mutangana gusa bataka igihombo, n’abo mu mugi bararira ayo kwarika kuko nabo igihombo cyabagezeho.

Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.