Ronald Koeman niwe ugiye gutoza ikipe ya FC Barcelona

7,184

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Espagne byaramutse bitangaza ko ikipe ya FC Barcelona yamaze kumvikana n’umutoza w’igihugu cy’Ubuholandi Ronald Koeman kugira ngo asimbure Quique Setien uherutse kuyobora iyi kipe mu mukino yanyagiwemo ibitego 8-2 na Bayern Munich muri ¼ cy’irangiza muri UEFA Champions League.

bi binyamakuru bivuga ko abakinnyi 7 bamaze kubwirwa ko bakwishakira amakipe ndetse ngo FC Barcelona yongeye gusubukura gahunda yo gushaka Neymar Jr.

Umutoza Setien biravugwa ko yamaze kwirukanwa ndetse ko Ronald Koeman ariwe watowe n’abayobozi ba FC Barcelona kuza kuzura iyi kipe iri mu mazi abira.

Setien wari umaze amezi 08 atoza iyi kipe ya FC Barcelona,ntiyishimiwe n’abafana ba FC Barcelona kuko uretse no kuva muri Champions League mu buryo bugayitse,yatakaje igikombe cya LA LIGA mu buryo budasobanutse kandi Guma mu rugo yaragiyeho iyoboye shampiyona.

Mundo Deportivo ibogamira cyane kuri FC Barcelona yatangaje ko Koeman yumvikanye n’iyi kipe y’ubukombe ariko hasigaye ubwumvikane hagati yayo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Buholandi.

Amakuru avuga ko Koeman arasinya amasezerano y’imyaka 2 ndetse ngo kumwongerera andi bizaturuka kuri perezida mushya uzatorwa.

Ikinyamakuru Sport cyo cyavuze ko abatoza 2 bazavamo usimbura Setien barimo uyu Koeman na Pochettino gusa cyemeza ko na Neymar Jr ari mu bari kwifuzwa cyane ko yagaruka.

Abakinnyi 7 barimo Ivan Rakitic, Ousmane Dembele, Arturo Vidal, Arthur Melo, Junior Firpo, Martin Braithwaite na Samuel Umtiti bamaze kubwirwa ko bagiye kugurishwa.

Amakuru aravuga ko FC Barcelona iteganya gukura miliyoni 90 z’amapawundi muri aba bakinnyi hanyuma iyakoreshe mu gushaka abandi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.