Tanzaniya: Haruna yakorewe ibirori bidasanzwe ubwo yasezerwagaho mu ikipe ya Yanga

5,148
Kwibuka30

Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzaniya yahaye icyubahiro Haruna Niyonzima nk’ikimenyetso cyo ’kumushimira’ nyuma y’imyaka umunani akinira iyi kipe nk’umukinnyi wo hagati.

Ku wa kane, tariki ya 15 Nyakanga, Yanga yakinnye umukino wabo wa nyuma wa shampiyona yakinnye na Ihefu FC , imbere y’abafana b’ikipe bateraniye ku umukino kuri Stade ya Benjamin Mkapa, i Dar es Salaam iyi kipe yatsinzemo Ihefu FC ibitego 2-0.

Ubu buryo byagaragaje uruhare rukomeye rwumukinnyi wo hagati muri iyi kipe watwaye ibikombe 11 bikomeye, birimo ibikombe bitanu bya shampiyona, igikombe kimwe cya CECAFA Kagame, igikombe cya Charity Shields, igikombe cya FA kimwe nigikombe cya Mapinduzi.

Abashyigikiye umupira w’amaguru bahoraga bavuga ko serivisi ya Niyonzima i Yanga ari ’ibintu bitangaje’ kandi abayobozi b’iyi kipe ntibirengagije akamaro ke mu gihe cye kandi bategura uburyo bwo gushimira uyu mukinnyi mpuzamahanga wo mu Rwanda.

Niyonzima ubu ni Unyarwanda umaze igihe kinini mu mupira wamaguru mu gihugu cya Tanzaniya. Abandi bakinnyi bo mu Rwanda bakinnye muri Tanzaniya ni ; Jean Baptiste Mugiraneza, Meddie Kagere na Ally Niyonzima, n’abandi.

Yatangiye imikino ye bwa mbere muri Shampiyona yo muri Tanzaniya avuye muri APR FC mu 2011.

Kwibuka30
Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo bamusezeragoho nk’umukinnyi wayifashije gutwara ibikombe byinshi.

Yakiniye iyi kipe imyaka itandatu kugeza shampiyona ya 2016/17 irangiye maze akora ibintu bitangaje ajya muri Simba SC aho yamaze ibihembwe bibiri.

Yagarutse mu Rwanda mu 2019 gukinira AS Kigali aho yasinye amasezerano y’amezi atandatu yo gufasha iyi kipe mu mu gikombe cya CAF Confederation Cup.

Nyuma yuko amasezerano ye arangiye mu Kuboza muri uwo mwaka, uyu umukinnyi wakinaga hagati yemeye gusubira muri Yanga SC inshuro ya kabiri. Yavuye muri iyi kipe nyuma yo gukina umwaka umwe nigice kugeza ubu akaba ataratangaza ahandi ateganya kujya.

Ariko, ntabwo yashoboye gufasha iyi kipe gutwara igikombe cya shampiyona iheruka gutwara igikombe mu myaka itanu ishize.

Niyonzima yatangiye umwuga we w’umupira w’amaguru hamwe na Etincelles mbere yuko asinyishwa na Rayon Sports mu 2006. Yinjiye muri APR umwaka wakurikiyeho aho yayikiniye imyaka itatu n’igice mbere yuko yimukira i Yanga 2011.

Leave A Reply

Your email address will not be published.