Ikipe y’igihugu Amavubi yaraye itsinzwe na Benin

381

Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yatsinzwe n’iya Bénin igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire ku wa Kane, tariki ya 6 Kamena 2024.

Ikipe y’Igihugu ya Bénin yinjiye mu mukino iri hejuru ndetse isatira cyane byatumye abakinnyi b’Amavubi batangira bahuzagurika.

Nubwo umukino wabereye muri Côte d’Ivoire aho Bénin iri kwakirira imikino yayo kuko nta stade yujuje ibyangombwa ifite, yasaga n’iri mu rugo kuko yari ifite abafana bayiri inyuma.

Bénin yaje guhirwa n’igice cya mbere ndetse iza gufungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Dodo Dokou ku mupira wavuye muri koruneri yabonetse ku munota wa 36.

Uyu musore w’imyaka 20 yatsinze igitego ku mupira yahawe na Jodel Dossou ndetse ni cyo cyatandukanyije impande zombi.

Amavubi na yo yanyuzagamo agasatira izamu rya Bénin ndetse yabuze igitego cyabazwe ku mupira myugariro Omborenga Fitina yoherereje Nshuti Innocent ariko ntiyawugeraho.

Mu gice cya kabiri, Bénin yakomeje gusatira izamu ry’Amavubi ndetse ku munota wa 59 izamu ririnzwe na Ntwari Fiacre ryashoswe cyane ariko Amavubi yihagararaho.

Impinduka zitandukanye zakozwe n’Umutoza Torsten Frank Spittler ku ruhande rw’Amavubi aho Steve Rubanguka yahaye umwanya Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert asimburwa na Kwizera Jojea.

Mu minota ya nyuma Amavubi yasatiriye cyane ariko amahirwe yabonye ntiyashoboye kuyabyaza umusaruro.

Uyu mukino wabaye uwa mbere u Rwanda rutakaje muri itatu rumaze gukina mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Canada, Amerika na Mexique.

Nubwo rwatsinzwe, u Rwanda rwakomeje kuyobora Itsinda C n’amanota ane runganya na Bénin mu gihe Afurika y’Epfo ari iya gatatu n’amanota itatu, imbere ya Nigeria, Lesotho na Zimbabwe bifite amanota abiri.

Muri iri tsinda, ku wa Gatanu harakinwa imikino ibiri aho Zimbabwe yakira Lesotho mu gihe Nigeria icakirana na Afurika y’Epfo.

Biteganyijwe ko Amavubi yerekeza i Durban muri Afurika y’Epfo aho azakinira na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024.

Comments are closed.