Ikoranabuhanga “ryahuje” umubyeyi n’umwana we wapfuye

9,320
Kwibuka30

Kuri benshi muri twe, kunamira uwatuvuyemo ni ikintu kibabaje cyane ariko kiri mu bigize ubuzima, kandi iyo ari umwana upfuye bikomerera umuntu kurushaho mu kubyakira.

Ariko umubyeyi umwe muri Koreya y’Epfo amaze igihe akoresha uburyo bw’ikoranabuhanga butuma ubona ikintu ariko kidahari bita ‘virtual reality’ mu Cyongereza, kugira ngo bumufashe kunamira umwana we w’umukobwa w’imyaka icyenda.

Hashize imyaka ine umwana wa gatatu wa Jang Ji-sung, Na-yeon, apfuye by’igitaraganya azize indwara idakira y’ibibazo by’amaraso.

Itsinda rya televiziyo ryamaze amazi umunani ricura ishusho isa neza neza na Na-yeon.

Bakoresheje ikoranabuhanga rirema uburyo ishusho ishobora kunyeganyega kugira ngo bayikoreshe mu kwigana umwana noneho nyuma bakabikoresha mu kurema ukunyeganyega kwa Na-yeon ndetse bakanamuha ijwi.

Mu gukora ibyo, banakoze parike itabaho, ariko bifashishije iyo iri aho abo bana babiri bahuriye Na-yeon akiriho.

Iki kiganiro mbarankuru cyiswe “Meeting You” cyangwa “Guhura nawe” ugenekereje mu Kinyarwanda, cyanyuze bwa mbere kuri televiziyo ikomeye yitwa MBC, ndetse kirebwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni muri Koreya y’Epfo.

Kwibuka30

Igice kirimo gitera imbamutima gusohoka ni aho umwana na nyina ‘bongera guhura’.

Ayo mashusho maremano yerekana Na-yeon yiruka asanga nyina Jang Ji-sung avuga ati: “Mama, umaze igihe uri he? Warantekereje?”

Nyina afatwa n’ikiniga ari kujya guhobera ifoto igenda ya Na-yeon, ni nako abatunganyije icyo kiganiro bari kureba.

Abandi bantu bo mu muryango bari barakaye bigarara no mu maso.

“Guhura” n’abawe ukunda

Iki kiganiro cyateje impaka zishingiye ku ngaruka z’imibereho yo mu mutwe zishobora guterwa no kuba umuntu yashobora “guhura” n’abo akunda bapfuye.

Mu gihe bamwe bumva ko bitanga uburyo bwo kwiruhutsa, abandi batekereza ko ibi bishobora gutuma abantu batabasha kunamira ababo ngo bakomeze ubuzima bwabo busanzwe. Televiziyo ya MCB yarezwe na bamwe icyo bise kungukira mu ishavu ry’umubyeyi wunamira umwana we.

Amashusho y’iminota 10 yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube yarebwe n’abantu barenga miliyoni cumi n’eshatu (13.000.000) ndetse n’ubutumwa ibihumbi cumi n’icyenda (19.000).

Bamwe mu bakoresheje uru rubuga bavuze ko ibi bizatuma Ji-sung ajya mu gahinda karenze ako yari asanzwemo no kubura icyizere. Undi yibajije niba ibi ari “ijuru cyangwa ukuzimu”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.