Imibare y’Abarusiya bamaze kugwa ku rugamba yamenyekanye.

11,426
La Russie "frustrée" par la ferme résistance de l'Ukraine, selon le  Pentagone

Leta y’Uburusiya yamaze gutangaza imibare y’abasirikare bayo bamaze kugwa ku rugamba rwo muri Ukraine.

Icyumweru kirashize Leta y’Uburusiya itangije igikorwa cyo kumisha ibisasu mu gihugu cya Ukraine, imibare y’abasize ubuzima bwabo muri ibyo bitero kugeza ubu yatangazwaga na Ukraine aho yo yavugaga ko imaze kwica Abarusiya benshi ndetse ko ikaba inafite n’imfungwa nyinshi, ariko kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu, Leta y’Uburusiya ibinyujije ku muvugizi wabo wa Gisirikare yatangaje ko imibare iri kuvugwa la Leta ya Ukraine iatariyo, ndetse ko iyo mibare atari byibuze 10% by’imibare y’abasirikare babo bamaze gusiga ubuzima.

Uburusiya bwavuze ko abasirikare babo bamaze gupfira kuri urwo rugamba ari 498 mu gihe Ukraine yo yavugaga ko Abarusiya bamaze kuhasiga ubuzima bagera ku bihumbi bitandatu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na ministeri y’ingabo mu Burusiya ryagiraga riti:”abavandimwe bacu bagera kuri 498 bamaze kuhasiga ubuzima, abandi 1957 barakomeretse, ariko ibyo ntibiteze guhindura intego yacu, twariteguye kuri buri kimwe”

Ministri w’ingabo yakomeje avuga ko nta rugamba ruburamo ibyo, yagize ati:”Keretse utari umusirikare wenyine niwe watekereza atyo, buri musirikare wese ahitamo kuba we azi ko intego ze ari ukurwana ku nyungu z’igihugu, bibaye ngombwa ko yahasiga ubuzima, ibyo kandi n’umwanzi turwana nawe arabizi

Ibi byatangajwe ku munsi umwe wanabereye Inteko Rusange idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye yatorewemo umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika iyi ntambatra bwashoje muri Ukraine aho Ibihugu bigera mu 141 byatoye bishyigikira uyu mwanzuro wamagana iyi ntamabara mu gihe bitanu gusa birimo n’u Burusiya ubwabwo, ari byo bishyigikiye iyi ntamaba naho, ibihugu 35 byo bikaba byifashe.

Comments are closed.