Tanzaniya: Leta ikomeje guta muri yombi abayoboke ba BUNDALA wiyita Imana.

6,505
Kwibuka30
Mfalme Zumaridi na Waumini Wake Bado Washikiliwa | Operra24

Leta ya TANZANIYA ikomeje guta muri yombi by’umuvugabutumwa n’umuhanuzi witwa Diana Bundala abayoboke bita imana.

Icyumweru kirashize Leta ya Tanzaniya ihiga bukware abayoboke b’umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi witwa Diana Bundala ariko akaba azwi cyane ku kazina ka “Mfalme Zumaridi” bivuga ngo Umwami Zumaridi cyangwa bakamwita “mungu chini ya jua” bivuga ngo imana yo munsi y’izuba.

Uyu muhanuzi wiyita imana arashinjwa kigandisha abaturage aho abayoboke birirwa bamukorera iwe, ndetse akiyitirira imana yo mu isi n’umwami w’ibyaremwe.

Umwe mu bayoboke we utashatse ko amazina ye ajya hanze, yabwiye ikinyamakuru “udaku” ko uno mugore arenze kuba umuntu, yagize ati:”akora ibitangaza birenze bya muntu, ntiyikunda kuko buri cyumweru atubagira inyama tukarya, akanadukiriza abana, aho atari imana cyangwa umwami ni hehe? Hari undi muntu uzi hano muri Tanzaniya ukora atyo?

Kwibuka30

Undi Munyarwanda utuye muri Tanzaniya yavuze ko uwo mugore bamusenga ndetse bakamwubaha ku rwego rurenze urwo bemeramo inzego za Leta n’abandi bayobozi, yagize ati:”…bamwubaha bikabije, niyo ari kubwiriza aba akandagiye ku migongo y’abayoboke be, abandi akabicaraho, ni imana kuri bo”

Uyu mugore yivugira ko ari Yesu wamutumye kumuhagarira hano ku isi kandi ko akwiye kubahwa no gusengwa nk’uko basenga Imana.

Uyu mugore avuga ko abantu benshi bakomeye bivugwa ko bapfpuye bibera iwe, ndetse avuga ko umukinnyi wa filimi wakunzwe cyane witwa KANUMBA nawe yibera iwe, ko igihe nikigera azabarekura bakongera kuba muri Tanzaniya.

Kugeza ubu Polisi ya Mwanza imaze guta muri yombi abagore 92, abagabo 57 hakaba harimo abana 24 bari hagati y’imyaka ine na cumi n’irindwi.

Comments are closed.