Imidugudu yahize indi i Nyagatare mu bikorwa by’indashyikirwa yahembwe inka z’ubumanzi
Abatuye mu Midugudu yahize indi, ikanaza ku isonga mu bikorwa by’indashyikirwa yo mu karere ka Nyagatare barishimira ko bahawe inka z’ubumanzi nk’ishimwe ryo gukora neza, aho bemeza ko batazasubira inyuma ahubwo ngo gahunda ni ukwesa imihigo bafatanyije n’ubuyobozi.
Imidugudu yahize iyindi mu bikorwa by’indashyikirwa ni umudugudu wa Kagera wo mu Murenge wa Matimba, Umudugudu wa Gahama wo mu murenge wa Kiyombe n’umudugudu wa Nyakibande wo mu murenge wa Karama.
Iyi midugudu ibikorwa by’indashyikirwa yakoze birimo kwesa umuhigo wo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’uyu mwaka w’2021/2022 ku kigero cy’ijana ku ijana, gushyira mu bikorwa gahunda y’umudugudu uzira icyaha ndeste n’ibindi nk’uko abatuye muri iyi midugudu babisobanura.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko iyo umuntu akoze neza akwiye guhembwa ndetse akanashimirwa, bityo ko izi nka zahawe abayobozi b’imidugudu yahize indi ko ari ikimenyetso cy’uko bakoraneza ndetse ko bakwiye gukomerezaho ntibasubire inyuma, mu mikorere yabo y’umunsi kuwundi bafatanyije n’abaturage.
Mu karere ka Nyagatare harabarurwa Imidugudu 630, itatu muri yo ikaba ariyo yahawe n’ubuyobozi inka eshatu z’ubumanzi nk’icyimenyetso cy’uko yahize iy’indi mu kwesa imihingo mu bikorwa by’indashyikirwa ndeste ngo iyi gahunda izakomereza hirya no hino mu gihugu.
Comments are closed.