Prezida Kagame arongera kuganira na rubanda kuri iki cyumweru.

4,093
Kwibuka30
May be an image of 1 person, eyeglasses and text

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME agiye kongera kuganira na rubanda mu kiganiro cyihariye kizanyura ku bitangazamakuru bya Leta RBA.

Amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA kibiyujije ku rukuta rwa Whatsapp, cyatangaje ko Perezida KAGAME azaganira na rubanda mu kiganiro cyahariye kizaba ejo ku cyumweru taliki ya 5 Nzeli 2021 saa tanu z’amanywa.

Kwibuka30

Nubwo icyo gitangazamakuru kitigeze kivugwa ingingo z’ingenzi zizavugirwa muri icyo kiganiro cyihariye, ariko uburyo busanzwe bumenyerewe gikorwamo, ni uko Perezida Kagame avuga kuri bimwe mu bibazo igihugu kiba kirimo ndetse n’uko igihugu kiba gihagaze, nyuma akaza kubazwa ibibazo n’umunyamakuru, hakongera kubaho umwanya wo kwakira ibibazo bitandukanye bivuye muri rubanda maze akabisubiza.

Ubundi ibiganiro nk’ibi Perezida Kagame yajyaga akunda kubiha itangazamakuru rya Leta, iryigenga ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga akenshi bikabera mu Rugwiro, ariko kubera icyorezo cya covid-19 ibiganiro nk’ibi bimeze nk’aho bitongeye kubaho muri ubwo buryo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.