Iminsi 5 irashize Nzizera Aimable uyobora Rwanda Gospel Stars Live atawe muri yombi

312
Kwibuka30

Rwiyemezamirimo Nzizera Aimable usanzwe ari n’umuyobozi wa ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Nzizera yatawe muri yombi tariki 5 Kamena 2024 akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ibyaha Nzizera Aimable akurikiranweho bifitanye isano n’imitangire y’amasoko ya sosiyete yitwa Amarebe Investiment Ltd akaba yarabikoze mu Ukwakira 2023.

Nzizera akurikiranweho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kwibuka30

Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Nzizera ariko kandi akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Dr Murangira yibukije abaturarwanda kwirinda ibyaha ibyo ari byo byose.

Ati:“Ukora ibyaha wese akoresha amayeri yose akeka ko atazatahurwa aribeshya. Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Abagenzacyaha bafite ubushake, ubumenyi, ubushobozi ndetse n’ubufatanye n’abaturage bwo gutahura no kugenza ibyaha ababikora bakeka ko bitazamenyekana. Inama twabagira ni iyo guca ukubiri n’icyaha naho ubundi bazafatwa bashyikirizwe Ubutabera.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.