Imirwano Hagati ya Isirayeli na Hamas Ikomeje guhitana Abasivili

3,210

Kuri uyu wa gatandatu abanyisirayeli babarirwa muri 200 n’abanyapalestina 230 bapfiriye mu mirwano ishyamiranije Isirayeli na Hamas. Abakomeretse ku mpande zombi barenga 2.000. Iyo mibare ishobora kugenda yiyongera.

Umutwe wa Hamas wasohoye videwo y’abandi bagabo batatu bagaragaye basa nk’abafite ubwoba bambaye imyenda ya gisivile bagoswe n’abagabo bafite imbunda. Hamas yumvikanishije ko aba bagabo bafashwe ari abanzi.

Uretse abatangajwe ko baguye muri iyi mirwano yo kuri uyu wa gatandatu, ishyamiranije impande zombi, abandi babarirwa mu magana bo baratabaza. Kuwa Gatandatu ikirere cy’i Gaza kiriwe gitumukamo umwotsi mwinshi w’umukara nyuma y’uko abategetsi ba Isirayeli batangaje ko abanyapelestina babagabyeho igitero baciye mu nzira zose. Ni ukuvuga mu kirere, ku butaka no mu mazi.

Iyi mirwano ishyamiranije umutwe wa Hamas wo muri Palesitina na Isirayeli yatumye igihugu cy’Uburusiya gisaba ko impande zombi zihagarika imirwano. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yagize ati: “Turasaba impande za Palesitina na Isirayeli guhagarika imirwano, zikareka urugomo, zibifashijwemo n’umuryango mpuzamahanga, ahubwo hakajyaho inzira y’ibiganiro igamije gushyiraho amahoro arambye, kandi amaze igihe kirekire ategerejwe”. Perezida wa Ukraine, Vlodomir Zelenskyy, we yavuze ko Isirayeli ifite uburenganzira bwo kwirwanaho.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yamaganye iki gitero yise icy’iterabwoba, avuga ko igihugu ke kiri kumwe n’abanyisirayeli kandi ko kizaha Isirayeli ibyo ikeneye byose kugirango yitabare.

Comments are closed.