Imvura nyinshi yaguye i Kigali itumye umukino wa APR FC na MUKURA VS usubikwa

7,404
Kwibuka30
Eric T Ukurikiyimfura (@erictony518) / Twitter

Imvura nyinshi yaguye muri stade ya Kigali ahakinwaga umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na MUKURA VS itumye uwomukino usubikwa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere imvura yaguye mu duce twinshi two mu Rwanda, ndetse iyo mvura yabaye nyinshi mu mujyi wa Kigali bituma umukino w’ikirarane wahuzaga ikipe ya APR FC na MUKURA VS y’i Huye usubikwa ubwo igice cya mbere cyari kirangiye.

Uyu mukino usubitswe ikipe ya MUKURA VS yari imaze gutsinda ikipe ya APR FC igitego kimwe ku busa, igitego cyatsinzwe muri icyo gice cya mbere ubwo imvura itari bwabe nyinshi.

Uwo mukino usubitswe nyuma y’aho amakipe abiri agiye kuruhuka mu gice cya mbere ariko kubera ko imvura yari igikomeza kugwa ndetse n’ikibuga cyari kimaze kutoha cyane, hemezwa ko uwo mukino usubitswe, ibijyanye n’isubukurwa ryawo bikaza gutangazwa nyuma.

Kwibuka30

Ikipe ya APR FC imaze imikino igera kuri 50 idatsindwa, ndetse igice cya mbere cya cmpionnat y’u Rwanda ikaba yari ikirangije iri ku mwanya wa mbere.

Ni iki itegeko riteganya iyo umukino wasubitswe?

Itegeko rivuga ko iyo umukino usibitswe hari ikipe iri imbere y’indi mu bitego, ariko ugasubukurwa mbere y’amasaha 24, umukino ukomereza aho wari ugeze, ndetse n’ibitego ikipe yari ifite bigakomeza kubarwa.

Iryo tegeko rikomeza rivuga ko iyo uwo mukino ukomeje nyuma y’amasaha 24, umukino utangira bundi bushya hagakinwa iminota yose, ibitego byari byinjijwe nabyo bikaba impfabusa.

Ibyo bisobanuye ko uwo mukino ugomba gusubukurwa bitarenze ku munsi w’ejo kuwa kabiri kugira ngo ikipe ya MUKURA VS ikomezanya igitego cyayo yari imaze gutsinda, bitaba ibyo, ni ukuvuga ngo umukino udakomeje ejo kuwa kabiri, undi munsi uwo ariwo wose uzasubukurirwaho, igitego cya Mukura VS ntikizahabwa agaciro kandi hazakinwa iminota 90 yose y’umukino.

Comments are closed.