Imyaka 18 irashize USA Igabweho Ibitero by’ubwiyahuzi bikomeye mu mateka yayo

13,086

Ku italiki nk’iyi ngiyi z’umwaka wa 2001 umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda wagabye ibitero bikomeye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, abarenga ibihumbi bibiri bahasiga ubuzima.

Ku italiki nk’iyi ngiyi, nibwo umutwe w’iterabwoba wa Al-Quaeda wayoborwaga n’umugabo witwaga OSSAMA BIN LADEN wagabye ibitero byiswe iby’iterabwoba bikozwe n’ab’iyahuzi bagera kuri 19. Yari ku munsi wa kabiri taliki ya 11 Kanama 2001, Ku isaa kumi z’umugoroba ku isaha ngengabihe ya GMT, mu masaha y’igitondo muri USA,  Ibyihebe byo mu mutwe wa Al-Quaeda byashimuse binayobya indege enye (4) za United Airlines na American Airlines zerekezaga mu mujyi wa San Francisco na Los Angeles.

Muri icyo gikorwa, indege ebyiri bazigongesheje imiturirwa ibiri miremire ya WORLD TRADE CENTER, imiturirwa yari ifite amagorofa 110 yose, mu ninota mike gusa indi gorofa nayo yaratewe, maze mu gihe gito gusa, abantu bitegerezaga uburyo iyo nyubako yagaragazaga ubwiza bwa Lata Zunze Ubumwe Za Amerika iri gukongoka ari nako abantu bienshi biganjemo abacuruzi bariho batikiriramo, izo nyubako za WTC zari ziherutse kugabwaho ibitero mu mwaka w’i 1993 maze abantu bagera ku 2,972 bahasiga ubuzima.

Umwe mu bari bakomerekeye muri icyo gitero cy’iterabwoba cya World Trade Center

Indi ndege ya 3 muri za zindi enye, yerekeje ku cyicaro cy’ingabo z’igihugu I Pentagon, maze igonga igice kimwe cy’iyo nyubako kihita gisenyuka, ako kanya abagera ku 165 bahasiga ubuzima.

Abiyahuzi bari mu yindi ndege ya kane bagerageje kuyobya indege bayerekeza mu murwa mukuru wa Washington DC ariko abagenzi birwanaho barwana n’abiyahuzi biza kurangira iguye hasi.

Hano uwayoboraga USA Georges W Bush yari ari kubwirwa ko undi muturirwa wa World Trade Center Nawo umaze gutwikwa.

Amakuru yageze kuri Prezida wa USA bwana Georges W Bush ubwo yari yagiye gusura kimwe mu bigo by’ishuri muri icyo gihugu, ndetse inzego zimucungerera umutekano zigerageza kumuhungisha. Ibyo bitero byahitanye abantu bagera kuri 2,996 maze abagera kuri 6,291 barakomereka bikabije.

Ibyo bitero by’ubwiyahuzi byatumye havuka intambara yiswe iyo kurwanya iterabwoba yatangijwe na Prezida Georges W BUSH ahiga ko azashirwa ari uko ashenye umutwe wa Al-Qaeda wa OSSAMA BINA LADEN wari umaze kwigamba ibyo bitero by’iterabwoba. Amerika yatangije iyo ntambara, ahera mu gihugu cya Afghanistan ahabarizwaga umuyobozi w’uwo mutwe wa Al-Qaeda bwana OSSAMA, ndetse inahagaba ibitero byinshi bitandukanye byiswe ibyo kurwanya iterabwoba, Akayabo k’amadorari kashyizwe hanze kari kuzahabwa umuntu wese yari kugaragaza aho OSSAMA BIN LADEN aherereye, ibitero byaje no kumuhitana nyuma y’imyaka icumi yose yarabuze, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje guhitana uno mugabo OSSAMA BIN LADEN ku italiku ya 2 Gicurasi 2011.

 

Comments are closed.