Imyaka 4 irashize Perezida Kagame arahiriye kongera kuyobora u Rwanda kuri manda ya gatatu.

8,968
Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu
Taliki ya 18 Kamena 2017- 18 Kamena 2021, imyaka ine irashize Prezida Paul Kagame arahirira imbere y’imbaga y’abanyarwanda kuyobora u Rwanda kuri manda ye ya kane.

Imyaka ine irashize neza neza Prezida Paul Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda indi manda ya kane.

Ku italiki nk’iyi ngiyi, ukwezi kwa Kamena umwaka wa 2017, imbere y’imbaga y’Abanyarwanda, na bamwe mu bakuru b’ibihugu Prezida Kagame yari kuri stade Amahoro arahira kongera kuybora Abanyarwanda. Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 19 birimo iby’Afurika ivuga Igifaransa nka Macky Sall wa Senegal, Alpha Conde wa Guinea, Ali Bongo wa Gabon na Faure Nyassimbe wa Togo.

Nta ntumwa n’imwe y’i Burundi yitabiriye uwo muhango

Muri uwo muhango wabereye kuri Stade Amahoro, nta ntumwa n’imwe y’i Burundi yitabiriye uwo muryango, ibihugu byombi byari bimaze hafi imyaka ibiri birebana ay’ingwe.

Ariko n’ubwo byari bimeze bityo, mu Karere Abakuru b’ibihugu nka Uganda, Kenya byari bihagarariwe n’abakuru b’ibihugu byabo nka Yoweli Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta.

Leta Zunze za Tanzania na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bo bohereje intumwa zihagarariye abakuru b’ibihugu.

Ijambo ryahavugiwe

Mu ijambo rye kuri uwo munsi, Prezida Kagame yashimiye amashyaka umunani yamushyigikiye ndetse n’abakandida bari bahanganye. Yagize ati:”

Ndashaka gushimira abayobozi n’abanyamuryango b’amashyaka umunani yifatanyije na FPR mu kugena ko nyabera umukandida. Mu myaka 23 ishize, twakoranye bya hafi mu bwubahane hagamijwe gusana igihugu cyacu aribyo bitugejeje aho turi ubu. Ndanashimira kandi abandi bakandida babiri bagejeje ubutumwa bwabo ku baturage bacu. Twese hamwe, twaremye ubwisanzure aho nta jwi na rimwe ryabaruwe hagamijwe gupyinagaza uwo ariwe wese ahubwo yose yabaruwe hagamijwe kubaka u Rwanda.

Yanabwiye abanyarwanda ko aha agaciro icyizere bamugiriye bongera kumutora aho yabishimangiye agira ati “Ndagira ngo mbashimire by’umwihariko, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye”.

Dawidi na Goliyati mu kibuga kimwe

Mu matora perezida Kagame Paul yari ahanganye n’abakandida bagera kuri 2 bari bato cyane mu bugari ndetse no mu gihagararo cya Politiki. Perezida Kagame wari wizeye intsinzi nk’uko yari yarakomeje abyivugira mu bihe byo kwiyamamaza, yagize amajwi 98,79 % ahigika bidatunguranye Bwana Philippe Mpayimana wari wiyamamaje nk’umukandida wigenga agira amajwi 0.73%, mu gihe Dr Frank Habineza (ubu usigaye ari umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda) watanzwe n’ishyaka rya Green Party agira amajwi 0.48%.

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n'abaturage mbarwa  aho bagiye kwiyamamariza - RUSHYASHYA
Mpayimana Philippe (I buryo) na Dr. Frank Habineza bari abakandida b’agatuza gato ugereranije na Kagame Paul wa FPR

Paul Kagame ari gushyira umukono ku ndahiro yari amaze kugira yo kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere.

Prof. Sam Rugege ashyikiriza Perezida Paul Kagame ikirangantego cy’igihugu (Photo Igihe)

Comments are closed.