Imyaka ibiri irashize uwabaye umwami wa Nyuma w’u Rwanda Atanze

16,105

Imyaka imaze kuba ibiri uwahoze ari umwami w’u Rwanda atangiye mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, igihugu yari amazemo imyaka isaga 25.

Ku italiki ya 16 Ukwakira umwaka w’i 2017 nibwo inkuru mbi yasakaye urwa Gasabo ivuga ko uwahoze ari umwami w’u Rwanda KIGELI V JEAN BAPTISTE yatanze, atangira ishyanga mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. KIGELI NDAHINDURWA yari umwe mu bana bato ba YUHI V MUSINGA, mu mwaka wa 1959 nibwo yimitswe nk’umwami w’u Rwanda asimbuye mukuru we MUTARA III RUDAHIGWA wari umaze kwicirwa I Busumbura mu Burundi.

Nyuma y’imyaka 2 gusa, mu mwaka w’i 1961 yahiritswe ku ngoma na Diminique MBONYUMUTWA abifashijwemo n’abakoloni b’Ababiligi. Nyuma yo guhirikwa ku butegetsi, yahungiye mu gihugu cya Tanzaniya, nyuma yerekeza muri Uganda mbere y’uko yerekeza mu gihugu cya Kenya.

Mu mwaka w’i 1992 igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyamwemereye ubuhungiro maze muri uwo mwaka nyine yerekeza muri Amerika ari naho yatangiye mu mwaka wa 2017 afite imyaka 80 y’Amavuko. Umwami KIGELI V J.BAPTISTE yatanze atarongoye kuko mu muco Nyarwanda cyaziraga ko umwami ashakira mu buhungiro.

Mu mwaka wa 2007 KIGELI yabwiye BBC ko yabonanye na Prezida KAGAME amubwira ko gutaha mu gihugu ari uburenganzira bwe, ariko we (Kigeli) amusaba kubanza kubaza Abanyarwanda uburyo bifuza ko yatahamo. Umugogo w’umwami KIGELI V J.BAPTISTE uruhukiye I Mwima mu Karere ka Nyanza.

Comments are closed.