Real Madrid yiteguye gutanga Akayabo ngo ikunde yegukane N’GOLO KANTE

15,270

N’golo KANTE arifuzwa cyane mu ikipe ya Real Madrid ngo abafashe kugarira 

Ikipe ya REAL MADRID yo mu gihugu cya ESPAGNE yatangaje ko yiteguye gutanga igishoboka cyose kugira ngo yegukane umukinnyi w’Umufaransa ukinira ikipe ya CHELSEA yo mu Bwongeza. Ikipe ya Real Madrid itozwa na Zinedine Zidane yatangaje ko yiteguye gutanga umukinnyi wayo JAMES RODRIGUEZ ndetse ikaba yarenzaho miliyoni 86 z’Amapawundi ariko ikegukana uwo mukinnyi. Zinedine ZIDANE yavuze ko yifuza cyane N’golo Kante kugira ngo afashe igice cy’ubwugarizi muri iyo kipe. Real Madrid iramutse yegukanye N’GOLO KANTE yaba abaye umukinnyi wa gatatu iyi kipe itwaye ikipe ya Chelsea nyuma ya Eden Hasard na Thibault Courtois.

Umukinnyi N’golo KANTE ni umufaransa wavutse ku italiki ya 29 Werurwe 1991 avukira mu gihugu cy’Ubufaransa, ni umwe mu bakinnyi beza cyane Ubufaransa bwagize mu gikombe cy’isi giherutse, igikombe cyegukanywe n’Ubufaransa. Ni umukinnyi ukunzwe cyane kubera uburyo yitwara mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.