imyamaswa yicaga inka z’aborozi baturiye ishyamba rya gishwati yishwe

5,849
Kwibuka30

Inyamanswa yari imaze igihe yica inka z’abaturage mu nzuri zituriye Pariki ya Gishwati-Mukura, aho yari imaze guhitana inyana z’imitavu zirenga 80, nayo yishwe.

Aborozi baturiye ishyamba rya gishwati bari bamaze iminsi batabariza inka zabo cyane cyane imitavu, kuko ariyo iyi nyamanswa itari yaramenyekanye yibasiraga.

Aborozi bahuye n’iki kibazo ni abo mu turere twa Rutsiro, Nyabihu na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba dukikije Pariki ya Gishwati.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Gashyantare 2022, nibwo amakuru y’iyicwa ry’iyi nyamaswa yagiye ahagaragara nyuma y’uko inzego zirimo Polisi na RDB zihagurukiye guhiga iyi nyamaswa.

Uwitwa Ngabo karegeya ni umwe mu bashimishijwe n’aya makuru, nk’uwatabarije aborozi bahuye n’ikibazo cy’iyicwa ry’imitavu yabo.

Kwibuka30

Yagize ati”Inka zacu ziratabawe. Murakoze cyane Ngabo zacu na polisi na Minisitiri wacu Gatabazi. Mu bigogwe turanezerewe”.

Iyi nyamaswa yo mu bwoko bw’imbwa z’ishyamba zizwi nk’imbwebwe niyo yicaga izi nka, ikaba yishwe ku bufatanye bw’abaturage n’Ingabo z’igihugu na Polisi bari bamaze iminsi mu bikorwa byo kuyihigira kutayibura.

Gusa nubwo iyi mbwebwe yishwe ibikorwa byo gukomeza guhiga n’izindi nyamaswa zaba zihishe inyuma y’iyicwa ry’inka cyane cyane imitavu birakomeje.

RDB yasabye abarozi kubakira imitavu ibiraro kandi nabo ubwabo  bagakomeza gukaza amarondo kuko byagaragaye ko iyi nyamaswa yibasiraga inyana zaraye hanze.

Mu gukemura ikibazo cy’inyamanswa zangiriza abaturage, Pariki ya Gishwati-Mukura hakaba hari kurebwa uburyo yazitirwa nk’inzi pariki nka Akagera ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba na RDB.

Comments are closed.