Inama yo mu Karere izaba hifashishijwe ikoranabuhanga nkuko byifujwe na Prezida Kagame

7,678
Presidents Kagame and Museveni commit to normalise relations between Uganda  and Rwanda

Inama ihuza abakuru b’ibihugu byo mu Karere izaba ejo kuwa gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga nkuko prezida Paul Kagame yabisabye.

Iyi nama iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2020, igiye guterana nyuma y’inshuro ebyiri isubikwa bitewe n’impamvu zitandukanye.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ni we watumiye iyi nama. Yitezwemo abayobozi bakuru mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Angola na RDC.

Biteganyijwe ko abazayitabira bazaganira ku mubano w’ibihugu, amahoro n’umutekano mu Karere, umubano mu bya politiki hagati y’ibihugu no kuzahura ubukungu bw’Akarere nyuma y’ingaruka bwagizweho n’icyorezo cya Coronavirus.

Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yabwiye The NewTimes ko inama ibanziriza iy’abakuru b’ibihugu iteganyijwe uyu munsi.

Ati “Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baraganira kuri uyu mugoroba bifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho mu gihe abakuru b’ibihugu bazaganira ejo [ku wa Gatatu].’’

Muri Nzeri, Perezida Tshisekedi yatumiye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na João Lourenço wa Angola mu nama ariko ntiyabaye ku mpamvu zahujwe n’ibihe Isi ihanganye nabyo bya COVID-19.

Mu kiganiro Perezida Kagame aheruka kugirana na RBA yasobanuye ko ibihugu bine aribyo: u Rwanda, Uganda, u Burundi, na RDC ari byo inama ishingiyeho cyane, Angola ya gatanu yo ikaba umutumirwa.

Iyi nama yasubitswe nyuma y’uko bamwe mu bakuru b’ibihugu barimo uw’u Rwanda n’u Burundi bari bamaze kugaragaza ko batazaboneka, mu gihe yaba ikozwe hatifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni we, yari yatangaje ko azayitabira.

Kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama 2019, Perezida Tshisekedi w’imyaka 57 yashyize imbaraga mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere.

Kimwe mu bikorwa yakoze birimo icy’Ingabo za RDC zokeje igitutu imitwe y’inyeshamba ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu zahungabanyaga umutekano.

Comments are closed.