Singapour yashyizeho ibihembo ku bantu batewe inda n’abazabyara muri bino bihe bya Covid-19

6,969
Singapour : une prime «bébé pandémie» pour booster les naissances -  Flipboard

Igihugu cya Singapour cyashyizeho igihembo ku bantu bose batewe inda ndetse n’abazabyara muri bino bihe byo kwirida coronavirus.

Ni mu itangazao ryashyizwe hanze na guverinoma y’icyo gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ibi biri gukorwa mu rwego rwo gukangurira abanya Singapour kongera kubyara kuko benshi mu banyagihugu baho batinya kubyara kubera ibibazo by’ubuzima buhenze muri icyo gihugu bivugwa ko gikize kandi gifite umubare muto cyane w’abashomeri ugereranije n’ahandi hose kuri iyi si ya Rurema.

Nubw bimeze bityo, igihugu cya Singapour nicyo gihugu aho abaturage babyara gake gashoboka ugereranije n’ikindigihugu icyo aricyo cyose cyo ku isi, ibi bitandukanye cyane n’ibindi bihugu bituranye na Singapour nka Indonesia, Philipines aho ibyo bihugu bifite ikibazo cy’umubare munini w’abana b’abangavu batewe inda muri bino bihe bya coronavirus.

Bwana Heng Swee Keat wungirije ministre w’intebe muri icyo gihugu kuri uyu wa mbere yagize ati:’Gahunda ya gumamurugo yatumye ibintu birsuhaho gukomera, abantu barifashe cyane bikabije, icyo kuri twe ni ikibazo gikomeye, mu myaka itari iya kure cyane, igihugu cyacu kzaba kidafite amaboko y’abato kandi arizo mbaraga z’igihugu…’

Ariko Bwana Heng yirinze kuvuga ingano y’amafranga azagenerwa buri muryango uzaba wabyaye muri bino bihe, ikindi kandi ni uko iyi gahunda itareba abanyamahanga batuye muri icyo gihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.