Indaya yasububije amafaranga y’uwasambanyaga kubera gukoresha imiti yongera imbaraga

4,567

Umugore ukora umwugaw’uburaya yasohotse akoma induru mu cyumba yari arimo yishimishirizamo n’undi musore wamuguze ariko bikavugwa ko uyu musore yakoresheje umuti wongera imbaraga mu gutera akabariro uzwi nka viagra.

Mu murenge wa Kimisagara ho mu Kagari ka Kimisagara haravugwa inkuru y’umugore usanzwe akora umwuga w’uburaya muri ako gace yasubije amafaranga ibihumbi 10 umusore wari wamuguze ngo bakorane imibonano mpuzabitsina nyuma y’ayo uyu musore bivugwa ko yabanje kunywa imiti itera akanyabugabo mu gikorwa cyo gutera akabariro, imiti izwi nka viagra. Abari aho byabereye bavuga ko babonye uwo mugore asohoka mu gipangu yiruka avuza induru asakuza.

Amakuru twahawe n’ikinyamakuru Igihe.com avuga ko ibi byabaye ku munsi w’ejo hashize kuwa mbere taliki ya 27 Gashyantare nk’uko nayo yabitangarijwe n’ababibonye.

Abaturage bavuga ko umusore atashimishijwe n’uko iyo ndaya yamusabye kuyishyura ibihumbi 10Frw kandi abandi yarabishyuzaga 3000Frw gusa, ku buryo byatumye abanza kujya kunywa ‘Viagra’ kugira ngo nawe ayihimureho.

Uwitwa Ngenzi Olivier yagize ati:“Nyine umusore bamuciye amafaranga menshi ntiyabyishimira ahita avuga ko ari bukoreshe uko ashoboye iyo ndaya iyamusubize“.

Yakomeje agira ati:“Ni bwo ngo yagiye yinywera za Viagra araza bakora ibyabo twe twashidutse gusa indaya iri gusohoka yiruka itwaye inkweto mu ntoki.”

Niyimumpa Gloria wabibonye na we yavuze ko batunguwe n’uburyo iyo ndaya yababwiye ko isubije uwo musore ibihumbi 10 aho kugira ngo ipfire mu cyumba barimo.

Ati:”Twe twatangajwe n’uko yatubwiye ukuntu yasabye uwo musore imbabazi kugira ngo asubirane amafaranga ye kubera ko natwe ari mu ndaya za mbere hano twemera ariko noneho yahuye n’umusore wimywereye ibinini aramwemeza ku buryo n’igitenge cye nitwe tuvuye kukizana muri kiriya cyumba bari baryamyemo.”

Nyuma y’uko uyu mukobwa wicuruza akijijwe n’amaguru, abantu bose bagahurura, uyu musore yahise asohoka mu cyumba yari yakodesheje yirinda kugira icyo atangaza ahubwo ahita yurira moto ava muri ako gace bitewe n’uko abaturage benshi bari bamushungereye.

Comments are closed.