India: Jadab umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi yafashwe ari kurebera pornographie mu nteko

8,891

Umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’Ubuhinde yafashwe amashusho ari kureba video ya pornographie ubwo yari nteko.

Umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’Ubuhinde Bwana Jadab Lal Nath yafashwe ari kureba film z’urukozasoni (Porngraphie) ubwo yari yitabiriye inama y’inteko ishingamategeko.

Uyu mugabo uhagarariye ishyaka BJP riri ku butegetsi mu Buhinde, yavuze ko nawe yatunguwe no kubona ayo mashusho yikina atazi aho byavuye, yagize ati:”Ndabizi ko bibujijwe gukoresha terefoni mu nteko, nanjye ubwanjye byantunguye, nagiye kwitaba terefoni nkimara kuvaho mbona video irikinnye yanga kuzima, sinzi uwabinshyiriyemo pe”

Abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi basabye ko Nath afatirwa ibihano bikarishye, icyakora Perezida w’Inteko Biswabandhu Sen yavuze ko adashobora guhana umuntu nta watanze ikirego.

Animesh Debbarma ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri iyo Leta we siko abibona, aho yavuze ko akwiriye guhabwa nk’ibyumweru bitandatu atemerewe gutora ku mategeko n’imyanzuro byose bizanyuzwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu mwaka wa 2012 hari abadepite batatu beguye mu Nteko nyuma yo gufatwa bareba amashusho y’urukozasoni, nubwo babiri baje gusubizwa mu ishyaka BJP riri ku butegetsi, nk’uko 7sur7 yabitangaje.

Comments are closed.