Indonesia: Abimukira babiri bapfuye 26 baburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato

8,608

Abagera kuri babiri bapfuye 26 baburirwa irebgero ubwo ubwato bwari butwaye abimukira benshi bwarohamaga hafi y’inkombe muri Indonesia.

Ubu bwato bw’ibiti busanzwe bukoreshwa mu burobyi bwari butwaye abagera kuri 89 bwanyuraga mu nzira itarinzwe, bwari bwerekeje mu gihugu gituranyi cya Malaysia.

Ubu bwato bwatangije kwinjirwamo amazi bugihaguruka, mbere y’uko bukubitwa n’umuhengeri uremereye bugahita burohama.

Umugabo n’umugore basanzwe bapfuye, mu gihe abandi 61 bahise bajyanwa ku bitaro ngo bitabweho. Abandi bagenzi basigaye nanubu ntibaraboneka.

Ukuriye itsinda ry’ubutbazi ,Ady Pandawa, yagize ati”Twohereje abantu bacu gushaka 26 baburiwe irengero, ariko imbaraga zacu ntiziratanga umusaruro”.

Yavuze ko bakeka ko impamvu y’iyi mpanuka ari uko umubare w’abagenzi warushaga ubushobozi ubwato barimo, bwakubitwa n’umuhengeri bugahita burohama.

Abari mu bwato bari baturutse mu bice bitandukanye bya Indonesia bagiye gushaka akazi muri Malaysia nta byangombwa bafite.

Comments are closed.