Karongi: Yafashwe agerageza guha ruswa abapolisi ngo atsinde ikizamini cya ‘Permis’

8,883
Rwanda: Bamwe mu bakomeye bari gukurikiranwa no gufungwa - BBC News Gahuza

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe, yafashe umugabo w’imyaka 32 agerageza guha ruswa y’amafaranga ibihumbi 100 abapolisi bakoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga ngo bamuhe amahirwe yo gutsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga icyiciro cya (C).

Uyu mugabo yafatiwe ahakorerwaga ikizamini mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi.

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo mugabo yafashwe ubwo yari amaze gutsindwa ikizamini cyo kuzenguruka (Circulation) agahitamo gushaka gutanga ruswa.

Yagize ati”Yabanje gukora ikizamini cyo gusubira inyuma (cones) aragitsinda. Hagombaga gukurikiraho ikizamini cyo kuzenguruka, yinjira mu modoka ari kumwe n’abapolisi babiri bagombaga kukimukoresha yagitsinda kikamuhesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga icyiciro (C), ariko yaje gutsindwa ahita abwira abapolisi ko afite amafaranga ibihumbi 100 yo kubaha ngo bamufashe atsinde nibwo yayakuraga mu mufuka ayabahaye bahita bamufata”.

SP Karekezi yagiriye inama abantu bose bashaka kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga gukora ibizamini bakirinda gutanga ruswa.

Yagize ati “Kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ni uburenganzira bwa buri munyarwanda wujuje ibisabwa niyo mpamvu abashaka gukora ibizamini bagomba kugana aho bigishiriza gutwara ibinyabiziga bakiga neza bakabona kwiyandikisha.”

Yakomeje aburira abakora bagatsindwa kwirinda gutanga ruswa ahubwo bagategereza andi mahirwe kuko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Yasoje yibutsa ko ruswa muri Polisi y’u Rwanda itihanganirwa bityo rero abapolisi bakoresha ibizamini batakwakira ruswa bahawe n’ukora ikizamini.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Rubengera ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivugako umuntu wese usaba, utanga cg wakira mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ariyo yose.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva k’umyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’izahabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5)z’agaciro k’indonke yatse cg yakiriye.

Comments are closed.