Yatangiye ari umunyarwenya none ubu ari gufata ibyemezo akomeje mu ntambara arwana n’Uburusiya

9,523
Kwibuka30
Ukraine crisis: Don't create panic, Zelensky tells West - BBC News

Uyu ntawundi ni Volodymyr Zelenskyy wabaye perezida  mu mwaka w’2019 akaba yari asanzwe ari umunyarwenya ariko akaza kujya no muri politiki aho yaje gukura igitekerezo cyo kwiyamamariza kuyobora Ukraine

Kwibuka30

Volodymyr Zelenskyy ku myaka 17 yagiye muri local KVN irushanwa rya comedy bikaba byaramuhesheje kujya muri Zaporizhia-Kryvyi Rih-Transit akaba ariho yatangiye kwigaragariza.  Zelenskyy yari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi akaba na producer rusange wa televiziyo Inter kuva 2010 kugeza 2012. Muri 2015, Zelenskyy yabaye umustar wa filime yitwa servants of the people akaba yarakinnyemo ari perezida wa Ukraine. Ibintu bye bigenda bihurirana.

Nyuma y’imyaka itatu akinnye iyi filime yakunzwemo, izina ryzyo servant of the people ryaje guhabwa ishyaka rya politike ryashinzwe uyu muyobozi akaba yari aririmo. Mu mwaka wa 2019 nibwo yakoze ikiganiro kuri tereviziyo ndetse aza gutangaza ko aziyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora yagombaga kuba uwo mwaka.

Bisa n’ibitangaje kumva ukuntu umuntu wahoze asetsa abantu yayobora igihugu, ariko ntibyabujije abantu kumutora  ku bwiganze bw’amajwi 73.23% byatumye aba perezida w’iki gihugu bidasubirwaho muri manda y’imyaka itanu akaba ashobora kwiyamamariza indi. Uyu muyobozi wa Ukraine w’imyaka 44 kuri ubu ahanganye na Vladimir Vladimirovich Putin mugenzi we w’Uburusiya  w’imyaka 69 mu intambara ikomeye ikaba iri kubera muri Ukraine aho hagati y’abagera kuri 13,100–13,300 mu ngabo za Ukraine bamaze kuhagwa.

Comments are closed.