Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2023-2024 yariyongereye ugereranyije n’iy’Umwaka wa 2022-2023
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2023-2024 irenga miliyari 5,030 na miliyoni 100Frw, ikaba yariyongereho miliyari 265 na miliyoni 300Frw ugereranyije n’uyu mwaka wa 2022-2023 urimo kurangira.
Icyakora Minisitiri Dr Ndagijimana yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Ubukungu bw’u Rwanda muri 2023-2024 bushobora guhura n’imbogamizi zirimo imihindagurikire y’ibihe iteza ibiza, ibyorezo ndetse n’intambara ziri henshi ku Isi, cyane cyane ihanganishije u Burusiya na Ukraine.
Dr Ndagijimana yagize ati:”Ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’Ingengo y’Imari nabagejejeho, rishobora guhura n’inzitizi zituruka imbere mu Gihugu nk’imihindagurikire y’ikirere n’ibiza bishobora kubangamira ubuhinzi, bigatera igihombo abaturage“.
Ku bijyanye n’inzitizi zituruka hanze y’Igihugu, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko ku isonga haza imvururu n’intambara zibera hirya no hino ku Isi, cyane cyane ihanganishije u Burusiya na Ukraine ndetse n’indwara z’ibyorezo.
Abayobozi barimo Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) John Rwangombwa bavuga ko icyo Leta ishobora gufatira umwanzuro ari imihindagurikire y’ibihe, kuko yo ari impamvu zituruka imbere mu Gihugu.
Dr Ndagijimana yabwiye Inteko ko mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, Leta izakora ku Ngengo y’Imari igashaka ibikoresho bifasha mu Iteganyagihe mu rwego rwo kuburira inzego n’abaturage.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yanagaragaje imishinga igamije kubaka urugomero rw’amazi rwa Muvumba ndetse no kuhira ibihingwa mu bice by’Igihugu izuba rikunze kwibasira, kugura inyongeramusaruro ndetse no guhunika imyaka (ibinyampeke).
Ku mpungenge zagaragajwe, Senateri Nkusi Juvenal yasabye ko habaho gusesengura impamvu zitera ibiciro by’ibiribwa kuzamuka, nyamara Leta iba yashoye amafaranga menshi agamije kongera umusaruro w’ibiribwa.
Senateri Nkusi ati:”Narebye ubuhinzi kandi ni ho tubona ibiciro byagiye bizamuka cyane, nsanga ubuso buhingwa bwarazamutse, ifumbire yariyongereye ariko umusaruro uba muke, nkumva rero (ese)bizagenda gute ukurikije ibihe turimo?”
Mu kumusubiza, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko Leta ifite abafatanyabikorwa benshi muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabwiye Inteko ko ubukungu bw’u Rwanda buteganyijwe kuzazamukaho 6.2% muri uyu mwaka wa 2023, ndetse no ku rugero rwa 6.7% muri 2024.
Comments are closed.