Abafite ubumuga bw’uruhu, barasaba koroherezwa kubona amavuta yo kwisiga bakoresha

4,084
Kwibuka30

Umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda uhangayikishijwe no kuba batoroherwa kubona amavuta agenewe uruhu rwabo.

Bavuga ko ayo mavuta yinjiye mu gihugu ashyirwa mu bubiko bw’ikigo cy’igihugu gitumiza imiti mu mahanga, ariko ngo iyo bagiye kuyashaka mu bigo nderabuzima abayobozi b’aya mavuriro bababwira  ko aya mavuta batayafite.

Ni igikorwa bafata nko kubima agaciro bakaba bafite impungenge z’uko iyi miti ishobora kurenza igihe ikangirika itageze kucyo yagenewe.

Kwibuka30

Ni amavuta bari batangiye guhabwa ku mavuriro banakoresheje ubwisungane muk wivuza ariko ngo nyuma ibigo nderabuzima byaje gufunga ntibyongera kuyarangura.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gitumiza imiti mu mahanga bwabwiye RBA ko bafite ububiko bw’amavuta ahagije akoreshwa n’abafite ubumuga bw’uruhu, ariko ko amavuriro atitabira kuyarangura ku buryo abayakeneye batayabona ndetse akaba yakwangirikira mu bubiko.

Gusa bimwe mu bigo nderabuzima bivuga ko barangura aya mavuta bagendeye ku busabe bw’abayakeneye mu gace bakoreramo kugira ngo batagwa mu gihombo na ho abandi bakayarangura bateganya ko hazagira uyakenera.

Umuyobozi mukuru w’ikigogitumiza imiti mu mahanga Harerimana Pie avuga ko bafite amavuta menshi mu bubiko bw’imiti n’ahakorera amashami y’iki kigo mu turere  ariko bakabona amavuriro atitabira kuyarangura. Gusa ngo hari ingamba zafashwe zo kwirinda ko yarenza igihe cyangwa akangirika.

Mu Rwanda habarurwa abantu  1238 bafite ubumuga bw’uruhu nk’uko bigaragazwa n’Umuryango w’abafite ubu bumuga. 

Leave A Reply

Your email address will not be published.