Afurika y’epfo na igiye gutangiza ubwisungane mu kwivuza “Mutuel de Santa”

4,567
Kwibuka30

RFI yatangaje ko 16% by’abaturage ba Afurika y’Epfo ari bo bari basanganywe ubwishingizi bw’ubuzima bahabwa n’ibigo byigenga.

uyu mushinga uzafasha abatishoboye.

Guverinoma y’icyo gihugu yatangaje ko Afurika y’Epfo ari cyo gihugu cya mbere ku isi aho kwivuza ku muturage byari bihenze cyane.

Kwibuka30

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gutangiza ubu buryo bw’ubwisungane mu kwivuza, bizafasha abatishoboye n’abafite amikoro aciriritse, kugera kuri serivisi zo kwivuza aho kuba ibintu byahariwe abakire.

Iri tegeko ryarwanyijwe n’amavuriro yigenga kubera ko yamenyeshejwe ko atazajya yishyurwa mu gihe yahaye serivisi abaturage kandi izo serivisi ziboneka mu bitaro bya Leta.

Abatavuga rumwe na Leta nabo bamaganye iryo tegeko kuko bavuga ko rizatuma ibitaro byuzuramo abarwayi imitangire ya serivisi ikagenda nabi, kandi ko ayo mafaranga abaturage bazajya batanga ngo bivuze ashobora gucungwa nabi biturutse ku mikorere y’ishyaka ANC isanzwe itavugaho rumwe.

Source:igihe

Leave A Reply

Your email address will not be published.