Inkari zishobora kujya zifashishwa mu kubaka ku kwezi!

9,213
Kwibuka30

Ikigo cy’abanyaburayi gishinzwe iby’isanzure (ESA ) mu cyumweru gishize cyatangaje ko inkari z’umuntu, umunsi umwe zishobora kuzajya zifashishwa mu kubaka ku kwezi.

ubushakashatsi bwo kubaka ku kwezi burakomeje

Iki kigo cyatangaje ko mu bushakashatsi cyakoze, cyasanze ikinyabutabire kiboneka mu nkari iyo kivanzwe n’itaka ryo ku kwezi gikora icyondo cyiza, cyavamo amatafari meza kandi akomeye ku buryo yakwifashishwa mu kubaka.

Izo nzobere zavuze ko bapimye icyondo cyakozwe hifashishije izo nkari bikagaragara ko gikomeye, kandi kiramutse cyubakishijwe byajya bituma inzu itazamo ubushyuhe bwinshi nkuko zibyemeza.

Kwibuka30

ESA yatangaje ko ubwo bushakashatsi butanga icyizere ku ikoreshwa ry’ibizaba biboneka ku kwezi, mu gihe abantu bazaba batangiye kuhatura.

Icyo kigo kivuga ko ubusanzwe byagorana kuvana bimwe mu bikoresho ku isi ukabijyana kubaka ku kwezi, ariko inzobere zivuga ko byaba byiza habonetse uburyo nk’ubwo bworoshye bwatuma abantu babasha kubaka ku kwezi bitabagoye.

Mu itangazo icyo kigo cyagize giti “Abazatura ku kwezi mu bihe biri imbere bafite amahirwe, litilo 1.5 z’inkari umuntu anyara ku munsi ni ikintu cyiza cyizafasha abazaba bagera mu isanzure.”

Ubusanzwe inkari mu isi zifashishwa mu bijyanye no gukora amafumbire ndetse no mu nganda zikora imiti.

Inzobere zivuga ko ubwo bushakashatsi buramutse bugeze ku ntego, byafasha abazaba batuye ku kwezi aho kuvana amazi yo kubakisha ku isi cyangwa sima n’amatafari, bagakoresha ubwo buryo. igikomeje kwibazwa ni gute umuntu azagezayo inkari zavamo matafari yakubaka inzu! reka tubitege amaso.

Leave A Reply

Your email address will not be published.