USA:Perezida Trump mu kiganiro n’abanyamakuru yarakaye arasohoka kitarangiye!

9,788
Kwibuka30

Ikiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere Perezida Dinald Trump yateranye amagambo n’umunyamakuru ukomoka mu Bushinwa ndete n’uwa CNN biza gutuma ahagarika ikiganiro kitarangiye, arigendera.

Perezida Trump yahise yisohokera asiga abanyamakuru bari bari kugirana ikiganiro.

Iki kiganiro cyabereye mu bisitani buri muri White House bwitwa Rose Garden.

Umunyamakuru ukorera CBS ufite inkomoko mu Bushinwa witwa Weijia Jiang yahagurutse abaza Perezida Trump impamvu imutera kuvuga ko igihugu cye aricyo cya mbere cyasuzumye abaturage bacyo benshi kurusha ibindi.

Ati: “ Ni iki gituma kuba mwarasuzumye abantu benshi mubifata nk’ikintu kidasanzwe? Kuki gusuzuma abantu benshi mubifata nk’agahigo mwaciye kandi hari Abanyamerika benshi bari gupfa bazize covid-19?”

Trump ati: “ Abanyamerika bapfa nk’uko n’ahandi ku isi abantu bapfa. Kandi erega ubundi ikibazo nk’icyo wagombye kukibaza u Bushinwa. Jya kubibaza u Bushinwa!”

Perezida Trump yahise ahindukira kugira ngo yakire ikindi kibazo ariko habura uhita abaza.

Wa munyamakuru wa CBS yahise yungamo abaza Trump ati: “ Nyakubahwa kuki ari njye muri kubwira gutyo by’umwihariko”

Uyu munyamakuru w’umugore akomoka mu Bushinwa akaba yaraje muri USA afite imyaka ibiri y’amavuko.

Kwibuka30

Yatangiye gukorera CBS News muri 2015.

Trump yamusubije ati: “ Ni uko uri kubaza ikibazo kidafite ishingiro”

Jiang ati: “ Oya rwose gifite ishingiro ahubwo kuki kibabangamiye?”

Donald Trump yahise asaba ko hagira undi ubaza, hahaguruka umugore ukorera CNN witwa Kaitlin Collins.

Trump abonye ko hahagurutse umunyamakuru  wa CNN ahita amubwira ati: “Oya si wowe nahaye ijambo”

Collins ati: “ Nyamara nabonye untunga intoki unyemerera kukubaza”

Trump ati: “ Naguhaye ijambo utinda kubaza”

Kaitlin Collins yasubije ko yanze kuvugira muri mugenzi we wari utararangiza ibibazo bye.

Ahita yungamo abaza Perezida Trump ati: “ Mwanyemerera nkabaza ikibazo cyanjye”?

Donald Trump yahise ahagarikira aho ikiganiro n’abanyamakuru arigendera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.