Inkomoko y’insigamugani: Yaje nk’iya Gatera
Uyu mugani bawuca iyo hagize igikorerwa umuntu amarorerwa kimuguye gitumo, ni bwo bagira ngo ‘Cyaje nk’iya Gatera!’ Wakomotse kuri Gatera w i Tanda na Rusizi mu Buganza, bivuye ku mukazana w’ikirongore na nyirabukwe bakorewe amarorerwa na Gatera.
Gatera k’i Tanda yari atuye mu Buganza bwa ruguru ya Muhazi, agakunda abagore byamushajije. Umugore we bwite yari uw’i Bumbogo bwa Nkuzuzu mu Bwanacyambwe.
Bukeye sebukwe wa Gatera ararwara araremba, bamutumaho n’umugore we babibamenyesha. Gatera ahaguruka iwe ajya kureba sebukwe, yambuka Muhazi, akomeza urugendo. Ageze i Gicaca ashaka kunywa agatabi. Areba ahantu hari agacucu arahicara atuma umuhungu bari kumwe ngo ajye kumutekerera. Uwo muhungu ajya gutekera itabi mu rugo rwari hafi y’aho bari bageze.
Urwo rugo rwarimo umugeni umaze gutinyuka abantu ba hafi. Yari amaze kujya yirirwa mu nzu yarongorewemo, atakirirwa kwa nyirabukwe na sebukwe. Iyo nzu yarimo umuriro kuko bayicanagamo kugira ngo umuswa utazayirya.
Uwo muhungu abonye akotsi kava muri ya nzu; agenda ariho agana. Inzu yari yase inkike ya ruguru, ifite n’igikari cyayo. Ageze mu muryango, abona umukobwa w’inkumi wicaye mu mfuruka aboha. Uwo mugeni yumvise umuntu winjiye, abanza kugira ngo ni mu bo basanganywe. Umuhungu amuhereza intoke bararamukanya. Umugenzi amusaba igishirira, undi aramubwira ati “Tambuka nguwo umuriro ku rubumbiro.” Aratambuka, atekera itabi, arahaguruka amusezeraho aragenda.
Amaze kugenda nyirabukwe w’umugeni amukurikiza amaso agira ngo amumenye ariko ntiyamumenya. Asigara yibaza ati “Uriya muntu umviriye mu nzu y’umwana ni uwahe?” Uwo muhungu ageze aho Gatera ari amuha itabi, amushimira n’uwo mukobwa ati” Muri ruriya rugo hari umukobwa mwiza cyane kandi ni umugeni kuko nabonye yitwikiriye mu maso.”
Gatera ati “Ari mu nzu wenyine sha?” Uwo muhungu ati “Ari mu nzu iri mu nkike ya ruguru yase urugo, arabohera mu mfuruka.”
Gatera ati ” Mfasha iri tabi!” Arahaguruka na we ajya mu rugo, aboneza uko wa muhungu yamubwiye. Nyirabukwe w’umugeni arareba, abona Gatera yinjira mu nzu. Umukobwa abonye ko ari umugabo ufite icyubahiro arahaguruka yigira mu kirambi. Gatera amusanga mu kirambi vuba. Umukobwa agira ubwoba amuhungira ku buriri. Gatera akubita inyegamo amusangayo.
Wa mukecuru agira amakenga; aribwira ati ” Uriya muntu watumye umwana, aho ntafitanye amasezerano n’umukazana wanjye? Henga njye kureba.” Ubwo rero Gatera amaze kugera ku buriri afata wa mugeni baragundagurana, Gatera amurusha amaboko aramusambanya.
Igihe batararangiza, wa mukecuru aba ageze mu muryango arabumva. Ntibyatinda, Gatera arangije amanuka ku buriri n’igihunga cyinshi. Apfa kwihangana amuhereza ukuboko bararamukanya, Gatera ariyandurukira. Uwo mukecuru atambuka agana mu kirambi, ahura n’umukazana ava ku buriri afite ipfunwe ryinshi, aramukoba, aramukwenura, ati “Yewe ga nyabu, yewe bakosha badahannye we! Yewe wokanyagwa we, kugaragaza ingeso zawe utaranakizwa amasunzu!”
Umukobwa ati “Mukecuru urandenganya! Uriya muntu simuzi, aje atyo nk’uko umubonye!”
Umukecuru ati “Urambeshya! Yohereje umwana aza yitekeresha itabi muravugana, asubirayo ajya kuvuga ubutumwa, amaze kubumubwira undi araza mujya ku buriri; ntiyagufatiye mu muryango, ntiyagufatiye mu mfuruka, ntiyagufatiye mu kirambi, ahubwo wamunshyiriye ku buriri bw’umwana!” Umukecuru arashega ati “Henga inka zikuke mbivuge usendwe izo wakowe zimene ikibanga zikobwe undi!”
Ubwo rero Gatera yageze aho wa mwana bari kumwe ari, asanga igishirira cyazimye. Arongera atuma uwo mwana ngo ajye kumushyiriraho ikindi. Umwana ageze inyuma y’umuryango yumva uwo mukecuru akwena umukazana we. Arahagarara akomeza kumva uko amukoba, yumva n’uko umukazana amwihohoraho amusaba imbabazi. Undi aho kuzimuha akamutuka. Byose amaze kubyumva, ati “Nimunyongere igishirira ikindi cyazimye.” Uwo mukecuru ati “Uwo utekerera itabi ni nde?” Undi ati “Ni Gatera wo hakurya ya Muhazi i Tanda rya Ruzizi na Giheta.”
Umukecuru ati “Murajya he?” Undi ati “Turajya i Bumbogo bwa Nkuzuzu.”
Bamuha igishirira ashyira ku nkono ashyira Gatera. Amutekerereza ibyo yumvise umukazana akorerwa na nyirabukwe. Ati « Wagize nabi cyane! Uriya mwana agiye gusendwa kubera wowe, kandi bambajije izina ryawe n’aho utuye byose ndabibabwira! None rero uriya mukobwa nabwira bene wabo ko ibyo wamukoreye ari byo bimusendesheje bazakwitura ibihwanye n’ibyo wakoreye umwana wabo, kandi nibura ntumujyanye ngo akubere umugore cyangwa se ngo umuhe umwana wawe akubere umukazana.”
Gatera amaze kubyumva, ati “Mfasha iyi nkono!” Umwana aramufasha. Gatera asubirayo. Ageze ku muryango yumva umukecuru aracyiyasira, yumva umukazana arira. Yinjira mu nzu vuba, babona ageze mu kirambi. Afata wa mukecuru , aramuterura amucana ( amunyurana) mu nyegamo amuta ku buriri. Bagigiraho gato, Gatera amurusha amaboko, nawe aramusambanya.
Umukecuru akagumya kumutuka, ati “Wa gisazi we ndekura nirenganyirizaga umwana wo gatsindwa we!”Biba iby’ubusa, Gatera aramwihorera, aritonda biratinda.
Umukazana aho yibereye mu kirambi agasekera mu bipfunsi. Amaherezo Gatera ararangiza, amanuka ku buriri, asezera ku wa mbere (umukazana). Undi ati “Urabeho kandi urakoze kuko unkuye mu cyaha wari unshyizemo.” Gatera arigendera, umukecuru amanuka ku buriri n’ikimwaro kirengeje icyo umukazana yari afite mu kanya.
Nuko umukazana abaza nyirabukwe amwishongoraho, ati “Mbese aho wowe ntumuhaye ko mwatindanye?” Undi ati “Mwana wa! Hora mpore, ceceka nceceke, ubonye ishyano mbona irindi! Mbese harya uriya mugabo ngo yitwa nde?” Undi ati “Numvise wa muhungu atubwira ko yitwa Gatera.” Uwo mukecuru ati “Bamera nyinshi, iya Gatera yo yaje ari sinsiga n’indamyi!” Umukazana ati “Ntabwo mbireka jye sindabyara nzagomba gusaba amasubyo”. Nyirabukwe ati “Mwana wa, uramenye uba unyambuye n’isazi ntizakugwe ku munwa! Nayo amasubyo nzayagushakira nyaguhe.”
Nuko barigorora birashira kandi bombi bakomeza kuba inshuti za Gatera.
Nuko iyo nduru umukecuru yavugije yamagana Gatera yahuruje rubanda, bigeze aho byose biramenyekana, bamenya n’izina ry’uwo mugabo Gatera. Kuva ubwo inkuru iba kimomo, ikije ari ingundirizi cyose, kigakoresha umuntu icyo atiteguye, atanagishaka, bati “Cyaje nk’iya Gatera.” Yaba umuntu aguye undi gitumo atamwiteguye, bati “Yaje nk’iya Gatera!” ngiyo ikomoko y’insigaga mu gani yaje nk’iya GATERA.
Comments are closed.