Inkuru imaze kuba impamo ko Padiri Obald wari uzwiho gukora ibitangaza yitabye Imana

7,322

Padiri Ubald Rugirangoga umaze imyaka irenga 33 yarihaye Imana aho kuri ubu yari Umupadiri muri Diyoseze ya Cyangugu ariko agakunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021.

Ni nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2020, ari bwo hamenyekanye ko yanduye COVID-19, ariko akaza kurwara akayikira agasigarana ububwayi bw’ibihaha yari arwayiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) biherereye muri Leta ya Utah.

Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paroisse ya Mwezi. Hari muri Gashyantare 1955.

Yize amashuri abanza i Rwabidege kuva 1962 kugera 1968. Ayisumbuye yayigiye mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa cumi i Nyundo kugera mu 1973 aho yaje kwirukanwa azira ubwoko bwe, ajya kuyakomereza i Burundi.

Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1978, aza gukomeza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda. Yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984, abuherwa i Mwezi.

Mu buhamya bwe yavugaga ko yabaye Padiri kuko yumvise ijwi rimusaba kwigisha urukundo mu Rwanda, ubuhamya bwe bushingira ahaninini ku buryo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko benshi mu muryango we barimo na nyina bakicwa.

Se umubyara, we ngo yishwe mbere ahagana mu mwaka wa 1970 azira ko yari Umututsi. Akiriho yavuye benshi ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi akenshi binyuze mu buhamya no gusengera ababaga bafite ibibazo bitandukanye bakomora kuri Jenoside.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangije muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

Abakirisitu Gatolika Benshi batanga ubuhamya bw’uburyo abo atakijije ibikomere byo ku mutima yabakijije n’iby’umubiri binyuze mu isengesho.

Père Ubald Rugirangoga INTERVIEW à Madrid - YouTube
Leave A Reply

Your email address will not be published.