Ino myanzuro mishya yo gukumira Covid izagabanya ubwandu ku rugero rwa 70%

5,635
Kigali iritegura kuva muri #GumaMuRugo: Uko yagaragaraga nijoro - Kigali  Today

Umujyi wa Kigali n’uturere umunani twagaragayemo kwiyongera gukomeye kw’ubwandu bwa Covid-19 byashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, nkuko bikubiye mu byemezo bishya by’inama y’abaminisitiri.

Abatuye Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, bategetswe kuguma mu ngo zabo guhera ku wa gatandatu tariki ya 17 y’uku kwezi kwa karindwi kugeza ku itariki ya 26 y’uku kwezi.

Mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa kane, Dr Tharcisse Mpunga, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima, yavuze ko iyi gahunda izatuma ubwandu bugabanuka “ku kigero cyo hejuru ya 70%” mu gihe yaba yubahirijwe.

Yavuze kandi ko muri icyo gihe bizatuma abaganga barushaho gukurikirana abarwayi.

Hagati mu mujyi wa Kigali mu kwezi kwa kane 2020 ubwo u Rwanda rwari muri guma mu rugo yamaze iminsi 45

Amashuri, insengero, imirimo no gutwara abantu muri rusange, imikino n’imyidagaduro birabujijwe, abantu bashobora gusohoka ni abakozi b’imirimo ya ngombwa cyane, abacuruza n’abagiye kugura ibiribwa.

Mu turere 22 dusigaye tw’igihugu, ingendo zirabujijwe hagati y’uturere ndetse n’izindi ngendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) kugeza saa kumi za mu gitondo (4h).

Abitabira gushyingura na bo bagabanyijwe, leta yategetse ko ubu batagomba kurenga 15.

Abicwa na Covid n’abayandura bashya bakomeje kwiyongera kuva mu kwezi kwa gatandatu, minisitiri w’ubuzima yavuze ko mu mpamvu zabyo harimo n’ubwoko bushya bwa Covid bwa Delta bwandura vuba.

Imibare y’abandura bashya ikomeje kuba ku kigereranyo kiri hejuru ya 800 buri munsi, mu gihe iminsi irindwi ishize ari yo yapfuyemo abantu benshi kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

Ku wa gatatu, abantu bashya 934 banduye Covid naho icyenda irabica, bituma abo imaze kwica bose kugeza ubu bagera kuri 607. Abamaze gukingirwa barenga 400,000.

Comments are closed.