Umuhanzi Diamond amaze kwibikaho imodoka y’igitangaza ifite agaciro k’arenga miliyoni 650.

6,441
Kwibuka30
Go Getter Indeed! Diamond Platnumz Flaunts His Brand New Rolls-Royce (Video)

Umuhanzi wo muri Tanzaniya uzwi nka Diamond Platnumz amaze kwibikaho imodoka y’igikurankota ifite agaciro k’arenga miliyoni 650 y’amanyarwanda.

Ibi bibaye nyuma y’aho uno muhanzi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uno muhanzi umaze kwandikisha izina rye akoresheje ikaramu y’icyuma mu mitima y’abatari bake mu bakunzi ba muzika muri kano karere ndetse no ku mugabane wa Afrika muri rusange Bwana Diamond Platnumz, akaba ari nawe Boss wa (WCB) WASAFI Classic Babe yari amaze kuvuga ko adafite ubushobozi bwo kugura indi modoka ihenze yo mu bwoko bwa Rolls Royce Cullinan SUV.

Benshi bahise batungurwa no kubona uno mugabo yinjije muri icyo gihugu imodoka ya Rolls Royce Cullinan, ni imodoka y’akataraboneka yakozwe muri uno mwaka wa 2021, ikaba ifite agaciro k’akayabo k’arenga miliyoni 650 y’amafranga y’u Rwanda hatarimo imisoro.

Twibutse ko ino ino modoka ibaye iya gatatu ihenze uno mugabo aguze mu gihe cy’amezi abiri gusa nyuma yo kwibikaho imodoka ebyri nazo zihenze zo mu bwoko bwa Cadillac Escalades.

Kwibuka30
Here Are The 2021 Cadillac Escalade Colors

Cadillac, imwe mu modoka ebyiri zihenze Bwana Diamond Platnumz yari aherutse kwibikaho

Nyuma yo kwibikaho zino modoka eshatu zihenze, kandi mu guhe gito kiri munsi y’ibyumweru bibiri, benshi mu bakurikiranira hafi muzika muri kano karere, barasanga Forbes magazine yari ikwiye noneho kuba yashyira uno muhanzi ku rutonde rw’abaherwe 10 mu ruhando rwa muzika kuri uno mugabane.

May be an image of car
Leave A Reply

Your email address will not be published.