Izindi mpunzi 133 zivuye muri Libya zaraye zigeze mu Rwanda

5,241
Kwibuka30

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu,  u Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatandatu cy’impunzi n’abasaba ubuhunzi 133 bavuye muri Libya, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ikabayemeje ko bageze i Kigali amahoro.

Nyuma yo kwakirwa biteganyijwe ko bagomba gupimwa COVID-19, bamara kubona ibisubizo bakazasanga abandi baje mbere bari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

Mbere yo kubona ibisubizo baraba bacumbikiwe muri hoteli zabugenewe mu gihe bategereje ibisubizo byabo ngo babone guhuzwa n’abandi mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bakiriwe n’itsinda ry’abakozi ba Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ndetse n’ab’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Kwibuka30

MINEMA  ivuga ko bazacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera ahari bagenzi babo baje mbere, bose bakahaba by’agateganyo mu gihe bagishakirwa ibihugu bibakira.

Ibyo ngo bijyanye n’amasezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) agamije ku kwita ku mpunzi n’abimukira baheze muri Afurika bakaba babayeho mu buzima bubi cyane.

(Src:Imvaho)

Leave A Reply

Your email address will not be published.