General Colin Powell yishwe n’ibibazo yatewe na Covid.

5,832
Colin Powell: From Vietnam vet to secretary of state - BBC News
General Colin Powel umwirabure wambere washinzwe ministeri y’ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana, biravugwa ko yazize ibibazo by’umubiri yasigiwe na Covid-19

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Ukwakira 2021, Ku myaka ye 84 y’amavuko. Colin Powell, wabaye umunyamabanga wa leta ku bwa perezida George W. Bush yishwe n’ibibazo bifitanye isano na Covid-19, nk’uko byatangajwe kuri facebook n’umuryango wa nyakwigendera.

Ibiro ntaramakuru by’Ubwongereza BBC byavuze ko Powel yaguye mu bitaro bya Walter Reed National Medical Center i Washington D.C aho yavurirwaga.

Powell ni we mwirabura wa mbere w’umunyamerika ukomoka ku mugabane w’Afrika wagize umwanya w’umuyobozi mukuru w’ingabo, mbere yo kuba umuyobozi wa diplomasi y’Abanyamerika ku butegetsi bwa George W. Bush.
Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, Bush yunamiye uyu munyapolitiki yise umugaragu ukomeye w’igihugu. Yagize ati:”yatangiye ari umusirikare mu gihe cy’intambara ya Vietnam. (…) Yakundwaga cyane na ba Perezida ku buryo yahawe umudari na Perezida w’Ubwigenge.”

Powell yabaye umusirikare wa Amerika warwanye intambara zo muri Vietnam, nyuma yinjira muri politiki aba umwirabura wa mbere wabaye umujyanama mu by’umutekano ku mpera z’ubutegetsi bwa Perezida Ronald Reagan.
Yamenyekanye cyane muri Amerika no mu mahanga nyuma y’intambara yo mu kigobe cya Perse, ndetse hagati mu myaka ya 1990 yafatwaga na bamwe nk’ushobora kuba perezida wa mbere w’umwirabura wa Amerika.
Mu 2000 Perezida George W. Bush yamugize ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika, aba umwirabura wa mbere ugiye muri uwo mwanya w’ubutegetsi.
Icyo gihe Powell yagaragaye kenshi mu muryango w’abibumbye asobanura impamvu y’intambara ya Amerik kuri Iraq, ariko nyuma y’iyi ntambara yaje kuyita “icyasha”.

Colin Powell ; umwirabura wa mbere  washinzwe ububanyi n’amahanga muri USA, yishwe n’ibibazo yatewe na Covid-19.

Comments are closed.