Intumwa z’u Rwanda na Uganda zigiye kongera guhurira I Kigali mu biganiro by’amahoro

7,527
Kwibuka30

Biteganijwe ko intumwa z’U Rwanda n’izo mu gihugu cya Uganda zongera guhurira I Kigali mu biganiro byo gushaka amahoro.

Uyu munsi kuwa gatanu nibwo biteganijwe ko intumwa za Uganda ziza I Kigali zigahura n’intumwa zo ku ruhande rw’u Rwanda, ni mu biganiro biri buhuze abo bayobozi ikaba ari inama ibanziriza indi izahuza abakuru b’ibyo bihugu byombi kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ahitwa I Gatuna. Iyi nama igiye kuba ku nshuro yayo ya gatatu, iraba iyobowe ku ruhande rw’u Rwanda na Ambassadeur OLIVIER NDUHUNGIREHE umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga, mu gihe ku ryhande rwa guverinoma ya Uganda izo ntumwa ziyobowe na Ministre w’ububanyi n’amahanga Bwana SAM KUTESA.

Kwibuka30

Usibye izo ntumwa zoherejwe ku mpande zombi, hari n’izindi ntumwa ku ruhande rw’abunzi aribo Bwana GILBERT KANKONDE ministre wungirije ministri w’intebe wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo na Domingos ministre w’ububanyi n’amahanga wa Angola. Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bimaze igihe birebana ay’ingwe ku buryo u Rwanda rwasabye abaturage barwobose kwitondera ingendo zibaganisha muri Uganda, ibintu byakomye mu nkokora ubukungu bw’icyo gihugu. U Rwanda rwakomeje gushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda bajya n’ababa muri icyo gihugu ndetse bagafungwa nta mpamvu, U Rwanda rukomeza gushinja Uganda gucumbikira abarwanya uburegetsu bwa Kigali, ibyo byose Uganda yagiye ibihakana nubwo bwose U Rwanda rwakomeje kugaragaza ibimenyetso bihamya ibirego byarwo.

Ibihugu byombi ni ibituranyi cyane ndetse bifitaniye ubucuti kubera amateka atari aya kera cyane abyemerera kubana nk’inshuti byanze bikunze, babituye benshi bemeza ko ibihugy byombi byahombeye muri iki kibazo kimaze imyaka itari mike ku buryo benshi baziruhutsa nibamara kubona ikibazo gikemutse nubwo bamwe mu basesenguzi ba politiki bahamya ko bikiri kure nk’ukwezi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.