Inyungu y’asaga miliyoni 780 yavuye mu bukerarugendo agiye gusaranganywa abaturiye za parike

6,044

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwita izina ingagi 24 zavutse, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB  ruravuga ko muri uyu mwaka hateganyijwe imishinga 30 igamije gusaranganya mu baturage inyungu zavuye mu ubukerarugendo, imishinga ifite agaciro ka miliyoni 780 z’amanyarwanda.

Mu bihe bisanzwe uyu muhango witabirwa n’abantu b’ingeri zose baba ababa mu Rwanda no hanze yarwo, gusa kubera ibihe bya covid 19, uyu muhango uzongera ube hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko umwaka ushize byagenze.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka yavuze  ko abakunzi b’ibidukikije n’ubukerarugendo bakeneye kumenya abana b’ingagi bavutse muri iyi minsi, n’ubwo covid 19 yatumye uyu muhango utazaba nk’uko bisanzwe bimenyerewe.

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo n
Ariella Kageruka umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri RDB

Yagize ati “Kubera icyorezo cya Covid 19, ba mukerurugendo basura u Rwanda baragabanutse kuko kuva uyu mwaka watangira, abamaze gusura u Rwanda ari ibihumbi 246 mu gihe  mu 2019 barirengaga miliyoni imwe. Amafranga igihugu cyavanye mu bukerarugendo mu 2020 yari miliyoni 121 z’amadolari,  mu gihe mu 2019 hinjiye miliyoni 498 z’amadolari, intego y’uyu mwaka 2021 ni ukwinjiza miliyoni 600 z’amadolari.”

RDB ivuga ko kuba ubukerarugendo bwarongeye gusubukurwa, bitanga icyizere ko intego igihugu gifite zizagerwaho buhoro buhoro.

Ati “Muri gahunda isanzweho  yo gusaranganya abaturiye umusaruro wavuye muri za pariki 10% by’umusaruro wazivuyemo, kuva mu 2005 hamaze gukorwa imishinga 780 ifite agaciro ka miliyari 6.5 z’amanyarwanda. Muri uyu mwaka hateganijwe imishinga 30 ifite agaciro ka miliyoni 780 z’amanyarwanda.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Belancila Nyirarugero ashima inyungu abatuye iyi ntara bamaze kugira kubera ibikorwa bishamikiye ku bukerarugendo.

Ni ku nshuro ya 17 u Rwanda rugiye gukora umuhango wo kwita izina, usibye abana b’ingagi 24 bazahabwa amazina tariki 24 Nzeri uyu mwaka, abana b’ingagi bagera kuri 328 nibo bamaze kwitwa amazina kuva muri 2005.

Mu bihe biri imbere hazatangazwa bamwe mu byamamare, abafatanyabikorwa, inshuti z’u Rwanda, abikorera n’abandi bazagira uruhare mu kwita amazi abana b’ingagi uyu mwaka.

Comments are closed.