Ryan Coogler wayoboye Black Panther yibeshyweho ko ari umujura wa banki arafungwa

6,335
Kwibuka30
Black Panther' Director Ryan Coogler Was Mistaken for a Bank Robber -  Variety

Uwayoboye filimi yamamaye cyane Black Panther yatawe muri yombi yibeshyweho ko ari umujura waje kwiba banki ubwo yariho abikuza amafaranga kuri konti ye muri Amerika, nk’uko raporo ya polisi ibyerekana.

Ryan Coogler yatawe muri yombi by’umwanya muto ari kugerageza gufata $12,000 kuri konti ye muri Bank of Amerika i Atlanta mu kwezi kwa mbere.

Umukozi wakira abantu bivugwa ko yabwiye umukuriye ko akeka ko yakiriye umuntu uri kugerageza kwiba banki.

Coogler yabwiye ikinyamakuru cy’imyidagaduro TMZ ati: “Ibyabaye ntibyari bikwiye kubaho.”

Uyu mugabo w’imyaka 35 avuga ko nyuma yakoranye na Bank of America “dukemura icyo kibazo mu buryo bwanyuze, dukomeza ubuzima.”

Raporo ya polisi yabonywe na TMZ, ivuga ko Coogler yari yambaye agapfukamunwa, hamwe n’amataratara y’izuba n’ingofero – agahereza umugore ukora muri banki (teller) urupapuro rwo kubikuza $12,000 kuri konti ye.

Kwibuka30

Urwo rupapuro kandi rwasabaga ko ayo mafaranga abarirwa ahantu ku ruhande, rwanditseho ngo “ndashaka kugirirwa ibanga”. Yerekanye kandi ibimuranga.

The New York Times yatangaje ko yabwiye polisi ko yari agiye kwishyura umuganga wafashije umuryango we kandi yasabaga kugirirwa ibanga kubera ingano y’amafaranga yari agiye kubikuza.

Umukozi wa banki, nawe w’umwirabura nka Coogler, yari atwite kandi ngo yari afite ubwoba bw’umutekano we icyo gihe, nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.

Kuburira kwe kwatumye hitabazwa polisi, cyane ko uwo yariho acyeka yashakaga kubikuza hejuru ya $10,000 amadorari atuma habaho kwitonda muri banki.

Coogler wayoboye ikorwa rya filimi ya Black Panther yo mu 2018, yambitswe amapingu afungwa by’akanya gato mbere yo kugaragaza neza ko yibeshyweho atari umujura maze ararekurwa.

Umuvugizi wa Bank of America yabwiye Variety Magazine ati: “Twicuza cyane kuba ibi byarabaye. Ntibyari bikwiye kandi twasabye imbabazi Coogler.”

Ryan Coogler speaks out after being mistakenly detained by police - CNN

Comments are closed.