Imashini (Robot) yabeshye umusore birangira yiyahuye

2,934

Amakuru avuga ko uwo musore yandikiranaga niryo Robot, azi ko ari umukobwa bari kwandikirana amagambo y’urukundo kuburyo uwo musore yahise asaba iryo Robot ko yajya kurisura mu rugo.

Muri Amerika haravugwa umubyeyi watanze ikirego mu rukiko, aho yareze Sosiyete imwe yo muri California ikora Porogaramu zifashishwa mu kwandikirana ariko mu buryo bwa Robot.Uwo musore yakoreshe iyo Porogaramu yandikirana ni Robot azi ko ari umukobwa bandikirana, nyuma yaho amenye ko ari Robot uwo musore yahise yiyahura.

Iryo Robot ryahise risubiza uwo musore ko ntakibazo yaza murugo bakaganira,  nacyane ko mu byo bandikirananga harimo n’ingingo ijyanye no kuza kwiha akabyizi.

Nyuma yaho uwo musore atahuye ko uwo bandikiraga atari umuntu ahubwo ari i Robot, nibwo yahise yiyahura nkuko Nyina yabigaragaje mu kirego yatanze arega iyo Sosiyete. 

Uwo musore witwa Sewell Setzer yapfuye afite imyaka 14, nyina akaba yasabye ko yahabwa impozamarira niyo Sosiyete ifite iyo Porogaramu yokwandikirana ariko hifashishijwe ikoranabuhanga rya Robot. 

Comments are closed.