Irushanwa rya Head’s Up ryateguwe na Genesisbizz.com rigeze hagati

10,847

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nyarwanda, Imvaho Nshya, ikigo Genesisbizz.com cyateguye amarushanwa agamije kuzamura impano z’abahanzi b’abanyamuziki Nyarwanda ariko bakaba bataramenyekana ngo bashyire ahagaragara ibihangano byabo.

Nk’uko byateguwe kandi bigatangazwa na Madame Marie France, umuyobozi wa Genesisbizz.com hari hateganyijwe ko abanyempano 80 aribo bazakomeza mu irushanwa ryo gutorerwa kuri Enternet, ubu ku rubuga rwa Genesisbizz.com/Head-s-Up hariho amafoto y’abanyempano bashya 94, barimo bahabwa amajwi n’abafana babo, icyakora nabo bakaba bemerewe kwitora ubwabo.

Umwe mu banyamakuru w’Indorerwamo.com Bwana Nyandwi Mugisha, nawe uri muri iryo rushanwa ufite no ya 15 ikaba ari nayo code atorerwaho, niwe uhatubereye nawe amaze kugira amajwi 369 kandi ngo afite ikizere cy’uko azatsinda iri rushanwa, n’akomeza gushyigikirwa n’abakunzi be.

Gutora umuhanzi ushaka muri iri rushanwa biri gukorerwa kuri Enternet cyangwa kuri Telefoni igendanwa aho ukanda *797*6# ugakurikiza amabwiriza yagenwe na Mtn Rwanda ifatanyije n’Ikigo Genesisbizz.com cyateguye aya marushanwa, buri jwi rimwe ritwara uritanze amafaranga 55 y’u Rwanda yishyurwa binyuze kuri Mtn Mobile Money.

Gutorerwa kuri Murandasi byatangiye ku munsi w’ejo ku itariki ya 01/10/2020 bikazarangira ku itariki ya 06/10/2020 ahazatoranywamo abanyempano babera kuri 40, nabo bakazokomeza guhatana kugeza ubwo hazasigaramo 10 bazafatanya gukora indirimbo itanga ubutumwa ku irushanwa rya Head’Up noneho na buri wese muri bo akazaba afite indirimbo ye aziririmbana, ku buryo hazahembwa 3 bazarusha abandi amanota azabarwa kuri 50 % imbere y’abakemurampaka, 30% mu gutorerwa kuri Internet na 20% y’ubutumwa buzaba bukubiye mu ndirimbo.

Abazatsinda muri ayo marushanwa uwambere azakorerwa indirimbo 6 harimo ebyiri z’amashusho, ahabwe na Million y’amafaranga y’u Rwanda, (1000 000 Rwf) naho uwa 2 azahabwa 500000 Frw mu gihe uwa gatatu azahabwa 300000 Frw.

Marie France wateguye amarushanwa ya Head’Up
Nyandwi Mugisha umunyamakuru w’Indorerwamo.com uri muri iri rushanwa.

Nyandwi Mugisha Cassien

Comments are closed.